Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, ni bwo abakinnyi bose bageze kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo batangire umwiherero.
Mu bakinnyi bamaze kuhagera baturutse mu mahanga harimo ba rutahizamu batatu bavukana, ari bo Mickels Joy Slayd wa FK Karvan, Mickels Joy Lance wa Saba Baku na mukuru wabo, Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.
Hari kandi Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Muhire Kevin wa Jamus SC, Mutsinzi Ange wa Zira FK, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.
Hari kandi abakinnyi bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero. Aba barimo Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.
Abakinnyi bose bahageze bakiriwe n’Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, ari kumwe n’Umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, ari na we wagize uruhare mu kubahamagara.
Imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzahera kuri Grenada, mu mukino uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.






















Ibitekerezo 0