00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatomboye Nigeria na Bénin mu itsinda D mu gushaka itike ya CAN 2025

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 4 July 2024 saa 04:10
Yasuwe :

Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 isize u Rwanda rwisanze mu itsinda D, aho ruri kumwe n’ibihugu nka Nigeria, Libya ndetse na Bénin.

Ni tombola yabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho ibihugu 48 byashyizwe mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda akaba ari yo azabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika.

Amavubi yari mu gakangara ka nyuma, yatomboye Libya yari yasezereye muri 2014 ku bitego 3-0 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2015, mu gihe ariko iyi yaje gusezerera Amavubi mu 2016 hashakwa itike y’Igikombe cy’Isi.

Indi kipe yongeye kwisanga hamwe n’Amavubi ni Bénin aho ku nshuro ya gatatu yikurikiranya iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda. Imikino itatu iheruka guhuriza aya makipe yombi ku bibuga bitatu bitandukanye, u Rwanda rwanganyirije muri Bénin, rutererwa mpaga i Nyamirambo mu gihe rwatsindiwe muri Côte d’Ivoire.

Nigeria iri kumwe n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na yo izaba iri kumwe n’u Rwanda hashakwa itike ya CAN 2025 aho iki gihugu giheruka gukina umukino wa nyuma w’iki gikombe muri Côte d’Ivoire.

Kuri gahunda, biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira rukina na Libya tariki ya 2 Nzeri, rugahura na Nigeria tariki ya 6 Nzeri mu gihe ruzahita rwisobanura na Bénin tariki 11 uko kwezi.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cya Afurika dore ko aheruka icya 2004 gusa uburyo iyi kipe iri kwitwara mu majonjora y’Igikombe cy’Isi biratanga icyizere.

Amavubi agiye kongera guhura na Benin
Amavubi yari mu gakangara ka kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages