Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura.

Iyi ndege niyo yazanye abakinnyi 23 b’Amavubi n’abatoza babo bavuye muri Guinée-Conakry aho batsindiwe 2-0 na Syli National ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Umutoza Mashami Vincent wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe umwaka umwe umaze gutsindwa imikino ibiri kuva ahawe izi nshingano, yabwiye IGIHE ko nubwo nta ntsinzi yabonetse hari ibyo kwishimira.

Ati “Birumvikana nk’uko n’abandi banyarwanda bameze natwe ni uko, ntabwo twishimiye umusaruro wabonetse ariko tuzakomeza urugendo kuko hari indi mikino itatu isigaye.”

“Ku mukino uheruka navuga ko twagerageje kwitwara neza, twatanze akazi gakomeye ariko mu mukino habamo amahirwe kuko hari uburyo byashobokaga ko twabonamo ibitego ariko ntibyakunda, penaliti twabonye twarayihushije. Hari n’indi byashobokaga ko baduha ariko umusifuzi ntiyayemeza ariko ubwo nta kundi.”

Yavuze ko ibitekerezo babyerekeje ku mukino wo kwishyura no ku yindi izakurikiraho.

Abakinnyi b’Amavubi bageze i Kigali bagaragaza umunaniro n’agahinda ku maso, bahise bajya mu modoka babasubiza mu mwiherero bakorera kuri Golden Tulip i Nyamata mu Bugesera.

Bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Guinée-Conakry uzabera kuri Stade de Kigali ku wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa 15:30.

Bazaba bahangana n’ikipe yabatanze kugera mu Rwanda kuko yo yahageze saa 10:20 za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu.

Ba rutahizamu b'Amavubi Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere nta gitego bashoboye gutsindira ikipe yabo
Ba rutahizamu b'Amavubi Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere nta gitego bashoboye gutsindira ikipe yabo
Bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri
Bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri
Bahise basubira mu mwiherero bakorera mu Bugesera
Bahise basubira mu mwiherero bakorera mu Bugesera
Iranzi Jean Claude, Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bamaze imyaka 11 mu Amavubi ariko umusaruro rusange wakomeje kubura
Iranzi Jean Claude, Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bamaze imyaka 11 mu Amavubi ariko umusaruro rusange wakomeje kubura
Kimenyi Yves wabanje mu izamu i Conakry niwe wabimburiye abandi gusohoka mu kibuga cy'indege
Kimenyi Yves wabanje mu izamu i Conakry niwe wabimburiye abandi gusohoka mu kibuga cy'indege
Mashami Vincent yagaragazaga agahinda ku maso
Mashami Vincent yagaragazaga agahinda ku maso
Myugariro w'ibumoso Rutanga Eric ari mu batarakoreshejwe muri Guinea
Myugariro w'ibumoso Rutanga Eric ari mu batarakoreshejwe muri Guinea
Kwizera Olivier usanzwe ufatwa nk'umunyezamu wa mbere w'Amavubi muri iyi minsi ntari mu bihe byiza
Kwizera Olivier usanzwe ufatwa nk'umunyezamu wa mbere w'Amavubi muri iyi minsi ntari mu bihe byiza