00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatsinze Zimbabwe yahawe imyambaro yakinanye

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 September 2025 saa 09:26
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yahawe imyambaro yakinanye.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025 muri Afurika y’Epfo.

Igitego cya Mugisha Gilbert cyo ku munota wa 40 nicyo cyakoze ikinyuranyo, umutoza Adel Amrouche abona intsinzi ya mbere mu mikino itandatu amaze gutoza Amavubi kuva yayahabwa muri Gashyantare 2025.

Nyuma y’umukino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yabwiye abakinnyi ko imyambaro mishya bakinanye bayitwara ndetse n’agahimbazamusyi kabo bazagahabwa mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

Yagize ati “Mwarwanye twababonaga mu kibuga ariko icy’ingenzi nuko twabonye intsinzi. Nabajije abantu ba hano uko akanyenyeri kabo kagenda ariko banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko ejo hari abantu bazataha i Kigali, abandi mu bihugu byabo ariko mwese mu gitondo, akanyenyeri (amafaranga) karabageraho.”

Amavubi ahabwa agahimbazamusyi ka 1,5 Frw ku gutsinda umukino ndetse n’ibihumbi 750 Frw ku mukino banganyije.

Uyu muyobozi kandi yanabwiye aba bakinnyi ko imyambaro bakinanye barayitwara, ibidasanzwe biba mu Ikipe y’Igihugu.

Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rugira amanota 11 mu Itsinda C, aho ruzongera gukina tariki ya 6 Ukwakira rwakira Benin, mu gihe umukino uzasoza ruzasura Afurika y’Epfo, ku ya 13 Ukwakira 2025.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahaye abakinnyi imyambaro bakinanye anabasezeranya kubon agahimbazamusyi mu gitondo cyo ku wa Gatatu
Ibyishimo byari byinshi nyuma y'umukino
Mugisha Gilbert yafashije u Rwanda gutsinda Zimbabwe
Amavubi yageze ku mwanya wa gatatu n'amanota 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages