Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025 muri Afurika y’Epfo.
Igitego cya Mugisha Gilbert cyo ku munota wa 40 nicyo cyakoze ikinyuranyo, umutoza Adel Amrouche abona intsinzi ya mbere mu mikino itandatu amaze gutoza Amavubi kuva yayahabwa muri Gashyantare 2025.
Nyuma y’umukino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yabwiye abakinnyi ko imyambaro mishya bakinanye bayitwara ndetse n’agahimbazamusyi kabo bazagahabwa mu gitondo cyo ku wa Gatatu.
Yagize ati “Mwarwanye twababonaga mu kibuga ariko icy’ingenzi nuko twabonye intsinzi. Nabajije abantu ba hano uko akanyenyeri kabo kagenda ariko banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko ejo hari abantu bazataha i Kigali, abandi mu bihugu byabo ariko mwese mu gitondo, akanyenyeri (amafaranga) karabageraho.”
Amavubi ahabwa agahimbazamusyi ka 1,5 Frw ku gutsinda umukino ndetse n’ibihumbi 750 Frw ku mukino banganyije.
Uyu muyobozi kandi yanabwiye aba bakinnyi ko imyambaro bakinanye barayitwara, ibidasanzwe biba mu Ikipe y’Igihugu.
Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rugira amanota 11 mu Itsinda C, aho ruzongera gukina tariki ya 6 Ukwakira rwakira Benin, mu gihe umukino uzasoza ruzasura Afurika y’Epfo, ku ya 13 Ukwakira 2025.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yabwiye abakinnyi b'Amavubi yatsinze Zimbabwe ko agahimbazamusyi kabo bakabona mu gitondo ndetse n'imyambaro bakinanye bakayigumana.
🎥RBA pic.twitter.com/tBQZIIPDEx
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 9, 2025


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!