00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yijeje intsinzi mu mikino ya FIFA Series

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 March 2026 saa 02:37
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko yazanwe no gutsinda by’umwihariko imikino yo mu rugo ahereye muri FIFA Series 2026.

Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.

Ubwo yari abajijwe uko ikipe yiteguye, umutoza Constantine yagaragaje ko biteguye intsinzi.

Ati “Nshaka gutsinda ubu kandi niyo ntego yacu ndetse no gutsindira mu rugo kuko turi mu nzu yacu dukwiye kugena ibiyiberamo.”

Uyu mutoza yasabye FIFA kuzongera iminsi kuko umunani amakipe yahawe idahagije. Yavuze ko umukino wegereje hari abakinnyi bagisanga abandi mu mwiherero.

Kuri iyi nshuro, Amavubi arimo abakinnyi benshi bashya, aho Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad, yagaragaje ko ari beza ariko bakeneye igihe.

Ati “Ni abakinnyi beza ariko urumva ni iminsi itatu yonyine ntabwo waca urubanza mu minsi itatu. Ni ukubaha igihe natwe tuzabafasha kwisanga mu ikipe neza gusa muri rusange ni abakinnyi beza.”

Umutoza Constantine kandi yavuze ku munsi akora ikosa akambura abakinnyi telefone bikangiza umwuka mwiza mu ikipe.

Ati “Iminsi ibiri ishize nakoze ikosa rikomeye nambura abakinnyi n’abatoza telefone bari gufata amafunguro. Nabyise ikosa kuko umwuka warahindutse kandi iyo bazifite baba bishimye, baseka. Umwuka mwiza uri mu bintu byiza bimfasha mu kazi kanjye.”

Aba bagabo basabye Abanyarwanda kuzajya kubashyigikira ku mikino bazakina irimo uwa mbere uzaba ku wa Gatanu, saa 21:00, aho u Rwanda ruzakira Granada.

Kureba uyu mukino ni 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.

Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko yazanwe no gutsinda by'umwihariko imikino yo mu rugo
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzabashyigikira anabizeza intsinzi mu mikino ya FIFA Series
Iki kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages