Amavubi yageze kuri Montana Hotel aho agomba gucumbika ahagana saa Munani n’Igice. Icyemezo cyo kujya muri aka gace cyafashwe kuko mu Karere ka Huye aho izakirira Mozambique ku wa 18 Kamena 2023, nta hoteli ihari yacumbikamo.

Abakinnyi n'abatoza b'Amavubi bakihagera bakiriwe n'abakozi ba Montana Hotel babashyikirije indabo no kubereka ko babishimiye.

Mbere yo kwinjira muri hotel babanje kwakiranwa urugwiro n'abaturage bo mu Karere ka Gisagara bafatanya gucinya akadiho no kuvuza ingoma za Kinyarwanda.

Hoteli Mater Boni Consilii na Credo Hotel ziheruka kuzamurirwa urwego zigahabwa inyenyeri enye ni zo zizakira ikipe ya Mozambique ndetse n’abasifuzi bazayobora uyu mukino.

Amavubi yerekeje i Gisagara nyuma y’iminsi irindwi itangiye umwiherero. Yawinjiyemo ku wa 8 Kamena 2023 muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama.

Watangiwe n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, biyongereyeho abakina hanze bari bamaze iminsi bakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium.

Kugeza ubu abakinnyi babiri muri 28 bahamagawe ni bo batari kumwe n’abandi. Ni Rafael York ukinira Gefle IF yo muri Suède byavuzwe ko yagize imvune na Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat wabanje kwifashishwa mu mukino wa Shampiyona ikipe ye yakinnye.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique ni uwa gatanu mu itsinda L mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024.

U Rwanda ruzakira Mozambique ku Cyumweru, tariki ya 18 Kamena 2023, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, u Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda L n’amanota abiri, Mozambique ikanganya amanota ane na Bénin mu gihe Sénégal ya mbere n’amanota 12, yamaze kubona itike.

Imodoka itwaye Amavubi ubwo yageraga i Gisagara

Imodoka y'Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, ubwo yinjiraga kuri Montana Hotel aho Amavubi yacumbikiwe

Umutoza Carlos Alós Ferrer yavuze ko afitiye abakinnyi be icyizere

Umutoza wungirije w'Amavubi, Mulisa Jimmy, asohoka mu modoka

Umutoza w'Amavubi Carlos Alós Ferrer asohoka mu modoka

Usengimana Faustin ukinira AL Qasim, Iraq asohoka mu modoka nyuma yo kugera i Gisagara

Rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent, ari mu bahanzwe amaso mu bataha izamu

Ombolenga Fitina na Ishimwe Pierre ba APR FC bari mu bakinnyi bitabajwe

Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF yo muri Suède na we yahageranye imbaraga

Hakim Sahabo witegura gukinira Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi na we ari kumwe na bagenzi be mu Amavubi

Mutsinzi Ange akinira Jerv yo muri Norvège

Myugariro wa Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable, agera muri Montana Hotel i Gisagara

Myugariro Noe Uwimana ukina muri Philadelphia Union ni ubwa mbere yahamagawe mu Amavubi

Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports ari mu banyezamu batatu bahamagawe

Bizimana Djihad uheruka gutandukana na Deinze yo mu Bubiligi ubwo yakirwaga i Gisagara

Rwatubyaye Abdul usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports yari afite akanyamuneza

Manzi Thierry ubwo yakirwaga n'abakozi ba hotel icumbikiye Amavubi

Umutoza Carlos Alós Ferrer ashyikirizwa indabo

Abakozi ba Montana Hotel bakiranye urugwiro abakinnyi b'Amavubi. Aha yari kumwe na Noe Uwimana ukina muri Philadelphia Union muri Amerika

Muhadjili Hakizimana wa Police FC yari afite akanyamuneza ku maso

Ndikumana Danny wakiniraga Rukinzo FC yo mu Burundi ni ku nshuro ya mbere yahamagawe mu Amavubi

Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports ubwo yerekezaga mu Cyumba cya Montana Hotel aho yateguriwe kurara

Amavubi yitegura Mozambique yageze mu mwiherero i Gisagara aho yakiranywe urugwiro muri hotel yacumbikiwemo

Amafoto: Ntare Julius