Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali asize Kapiteni wayo, Niyonzima Haruna, waje gufatwa n’imodoka i Kanombe kubera “impamvu z’umuryango”.
Captain w'Ikipe y'Igihugu @AmavubiStars Haruna Niyonzima ntabwo yajyanye n'abandi berekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura n'icyo Gihugu kubera impamvu z'umuryango. Nyuma yo kubisabira uburenganzira, ubuyobozi bwamwemereye kubanza kwita ku muryango we. #Amavubipic.twitter.com/YPBRZ8IsLg
— Rwanda FA (@FERWAFA) November 12, 2021
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi umaze gukinira u Rwanda imikino 105, yagize ibyago, aho yapfushije umwe mu bana yareraga.
Abandi bakinnyi batajyanye n’Ikipe y’Igihugu ni myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wavunikiye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane ndetse na Bizimana Djihad ukina hagati, we wahawe ikarita itukura mu gice cya mbere cy’uwo mukino.
Bombi, basimbujwe myugariro Ishimwe Christian wa AS Kigali na Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports bagomba gusanga abandi muri Kenya kuko bahagurutse i Kigali saa saba z’ijoro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
U Rwanda ruzakina na Kenya mu gihe ibihugu byombi ntacyo biharanira uretse kwishakamo ikipe izaba iya gatatu mu Itsinda E.
Kenya ifite amanota atatu mu mikino itanu imaze gukinwa mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.
Mali yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 13 ifite kugeza ubu, izakira Uganda ya kabiri n’amanota icyenda mu wundi mukino wo mu Itsinda E uzabera i Agadir muri Maroc.






Ibitekerezo 0