Iki kigo cyashinzwe n’umuryango wa Gikiristu ubarizwa muri Amerika witwa Ambassadors Football International, ukaba ufite ubufatanye n’amatorero mu Rwanda (ADEPR, EAR Diocese Byumba ndetse nihuriro ry’amatorero y’Ababatisite mu Rwanda –UEBR), aho ubu abana bagera ku 8000 bakina umupira nyuma y’amasomo bakaniga ijambo ry’Imana.
Igikorwa cyo ku murika umupira w’amaguru ukozwe mu biranga umuco nyarwanda cyitabiriwe n’abatoza ba Ambassadors Football International bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi irindwi batozwa kuba abarimu bazatoza abandi batoza mu bihugu byabo.
Ni amahugurwa yamaze icyumweru, yabereye i Kigali kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 13 Werurwe 2026, aho yitabiriwe n’abatoza baturutse mu bihugu birimo Nigeria, Liberia, Kenya, Mozambique, Zambia, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, akaba yari kandi n’intumwa y’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, aho na we yashimye ibikorwa bya Ambassadors Group Rwanda Ltd byo guteza Imbere impano z’abana b’Abanyarwanda banakina imipira yakorewe mu gihugu “Made in Rwanda ball”.
Intumwa y’Akarere ka Nyarugenge kandi yashimiye kuba ikigo cya Ambassadors Group Rwanda cyarishatsemo ibisubizo, kigatangira gukora ibikoresho bya siporo mu Rwanda ari nako gitanga akazi ku rubyiruko.
Pasiteri Seneza Jean Paul uyobora Ambassadors Group Rwanda Ltd, yavuze ko bishimiye kwakira abatoza ba Ambassadors Football international bava mu bihugu bitandukanye kandi ko kuba mu mahugurwa y’aba batoza harakoreshejwe imipira ikorerwa mu Rwanda bishimangira uruhare rukomeye mu gukora ibikoresho bya siporo bikomeye kandi bifite ubuziranenge.
Yakomeje agira ati “Dufite umupira twakoze ugaragaza umuco wacu nk’u Rwanda, aho twaretse kugendera ku by’abandi, natwe dukora imipira iri mu muco wacu no mu mabara y’igihugu cyacu, kuburyo umuntu wese uwubonye amenya ko wakorewe mu Rwanda.”
Ubwo abitabiriye aya mahugurwa basuraga ibikorwa bya Ambassadors Group Rwanda Ltd ku wa 7 Werurwe 2026, beretswe uruhererekane gukora umupira binyuramo banasobanurirwa uruhare rw’ikigo mu iterambere ry’umupira w’abakiri bato.
Umuyobozi wa Ambassadors Football International, Jonathan Ortlip, yashimiye ibikorwa bya Ambassadors Group Rwanda Ltd, aho yavuze ko atari agishoboye kohereza imipira ihagije mu Rwanda kugira ngo abana bakine kandi ko imipira yoherezaga itabashaga guhangana n’ibibuga bya hano mu Rwanda.
Yongeyeho ko igikorwa cyo gukora imipira yo gukina hano mu Rwanda ari ingenzi kandi ko bitanga igisubizo cy’ibibazo by’ibikoresho bikebya Siporo. Yakomeje anashimira uruhare n’umuhate ukomeye w’abakora imipira yo gukina. Ati “Dufite n’abakora imipira, mudakora imipira ntabwo ibi byakunda.”
Ambassadors Group Rwanda Ltd isanzwe igira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda aho kuri ubu abana banyuze mu irero ry’abo riherereye mu Karere ka Nyamagabe bamaze kugera mu cyiciro cya mbere, urugero ni nka Uwineza René ukina muri Kiyovu Sports, ubu akaba yaranahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura FIFA Series 2026
Hari kandi na Mugiraneza Bizimana Didier na we wazamuwe mu ikipe nkuru ya Gasogi United ndetse na Bana Etienne ubu usigaye ukina mu Ntare FC. Aba bana bose bakaba barazamukiye mu irerero rya Ambassadors Group Rwanda Ltd, bikaba banatanga n’icyizere.
Ni mu gihe muri Nzeri umwaka ushize, abatoza 33 baturuka mu Karere ka Gicumbi basoje amahugurwa yabahesheje impamyabushobozi ya Licence D, aho yari yateguwe na Ambassadors Group Rwanda Ltd ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!