00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye FIFA gusimbuza Iran u Butaliyani mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 April 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Umwe mu ntumwa nkuru ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatanze igitekerezo ko FIFA yasimbuza Ikipe y’Igihugu ya Iran iy’u Butaliyani mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Iyo ntumwa yihariye ya Trump, Paolo Zampolli, yashyikirije icyo gitekerezo Perezida Trump na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, asobanura ko amateka y’u Butaliyani nk’ikipe yegukanye Igikombe cy’Isi inshuro enye ashobora gutuma yinjizwa muri iri rushanwa, nubwo itabashije kubona itike binyuze mu nzira zisanzwe z’imikino.

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani iri mu bihe bibi mu kibuga, yabuze itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gutsindwa na Bosnia and Herzegovina kuri penaliti mu mukino wa kamarampaka wabaye muri Werurwe.

Ni ibintu byatumye benshi mu bayobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Butaliyani begura.

Iran yo yabonye itike, gusa umubano wayo na Amerika nk’igihugu kizakira irushanwa ukomeje gutuma amajwi ayisohoramo aba menshi.

Yari yatangaje ko nta gahunda ifite yo kwikura mu Gikombe cy’Isi, kandi ko yiteguye neza irushanwa rizaba muri Kamena. Ibi bivuze ko igitutu cya politiki ntacyo kivuze cyane kuri Iran.

Mu mategeko ya FIFA, ni yo ifite ububasha bwo gusimbuza ikipe mu gihe yo ubwayo isezeye. Ariko iyo bije ku gukura mu irushanwa ikipe yamaze kubona itike, nta murongo uhamye uhari nta n’urugero rwa vuba rw’aho byaba byarabaye.

Hari amajwi menshi aturuka muri Amerika amaze iminsi asaba FIFA gusimbuza Iran ntizitabire imikino y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages