Iyi Shampiyona yakinwaga bwa mbere mu mateka ya ruhago y’abagore, yasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Umukino wa nyuma wahuje Amizero WFC yo mu Karere ka Rwamagana na Eagles WFC y’i Bugesera.
Ni umukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke.
Ku munota wa 21, The Eagles yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Byukusenge Sandrine.
Iyi kipe yo mu Bugesera yakomeje gukina neza yongeye gucomeka umupira neza Mukirisitu Ruth awutanga umunyezamu Kamaliza Chalon atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 28.
Eagles yakomeje gusatira bikomeye ariko ntibyaze umusaruro amahirwe yabonaga kuko yahushaga ibitego byinshi.
Igice cya mbere cyarangiye Eagles WFC yatsinze Amizero WFC ibitego 2-0.
Amizero yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itizwa umurindi n’abafana cyane ko yari mu rugo ariko abakinnyi bayo bagahusha ibitego byinshi.
Iyi kipe yazamukanye umupira neza, Umutesi Ange awuteye mu izamu myugariro wa Eagles awukora n’ukuboko ari mu rubuga rw’amahina, umusufuzi atanga penaliti.
Yatsinzwe neza na kapiteni Akariza Chania, yishyura igitego cya mbere ku munota wa 78.
Amizero yihariye igice cya kabiri, yongeye kuzamuka yihuta Umuganwa Pascaline atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 88 ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira bityo igitego kirangwa.
Ku munota wa 90+4, Irakoze Edith yatsinze coup franc nziza yishyura igitego cya kabiri.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Amizero WFC yahise abona inota yasabwaga bityo yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bagore.
Iyi kipe kandi yahembwe miliyoni 3 Frw, mu gihe Eagles ya kabiri yahawe miliyoni 1Frw. Aya makipe yombi yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Niyitanga Desire yashimye uko iyi shampiyona ibayeho bwa mbere yagenze.
Ati “Twishimiye uko iyi Shampiyona yagenze ku nshuro ya mbere. Byagaragaye ko mu Rwanda hari impano nyinshi kandi n’abanyarwanda bakunda umupira. Ubutaha bizarushaho kuba byiza tunarebe ko dushobora kuzazamura umubare w’amakipe.”
Muri rusange, iyi shampiyona yakinwe n’amakipe 13 agabanyije mu matsinda atatu. Abiri ya mbere muri buri tsinda yagiye mu mukino yo gukuranwamo, hasigara atatu yakinnye hagati yayo umukino ubanza ni uwo kwishyura maze habarwa amanota.
Amizero yabaye iya mbere n’amanota arindwi inganya na Eagles ariko ikayirusha kuba yarayitsinze mu mukino ubanza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!