00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amputee Football: Gatete Fidèle yabonye ikipe nshya muri Turikiya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 December 2025 saa 07:20
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Gatete Fidèle yerekeje muri Mersin Ampute Futbol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Turikiya yasinyiye amasezerano y’umwaka.

Uyu mukinnyi amaze imyaka itatu muri Shampiyona ya Turikiya, aho yagezeyo agiye muri Pendik yakiniye imyaka ibiri. Yaje kuyivamo ajya muri Malatya Büyükşehir yakiniye mu mwaka ushize.

Gatete yabwiye IGIHE ko nubwo amasezerano ye yari yarangiye yifuje kujya muri Mersin Ampute Futbol kuko yamuhaga ibirenze ibya Malatya Büyükşehir.

Uyu mukinnyi ntabwo ari we Munyarwanda gusa ukina muri iyi shampiyona kuko hari na Ntambara Jean Paul bakinanaga muri Malatya Büyükşehir na Imanirutabyose Patrick wa Pendik.

Gatete Fidèle yerekeje muri Mersin Ampute Futbol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages