Umubiligi Alain-André Landeut ntameranye neza n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 3-1 ku mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona wabaye ku wa 27 Ugushyingo 2022 kuri Stade ya Kigali.
Uyu mugabo amaze gutoza imikino 11 ya shampiyona, yatsinzemo itandatu, anganya itatu, atsindwa ibiri.
Nyuma yo gutakaza umukino wa Gasogi United, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko ahagaritse umutoza we kubera gutsindwa na Gasogi no guteza umwuka mubi mu ikipe.
Yagize ati "Ntitwishimye haba abafana na komite. Ni yo mpamvu tugomba gufata imyanzuro kandi ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi wese ashobora kuza akangiza ikipe, agakora ibyo ashatse kandi hari ahantu tuba twashyizemo amafaranga menshi."
Yakomeje ashimangira ko hari umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’umutoza n’abakinnyi.
Yagize ati "Hamaze igihe umwuka mubi hagati y’umutoza n’abakinnyi, nari nzi ko byarangiye nyuma y’inama twakoranye. Mbere y’uyu mukino numvise ko yakuye Elisa Ssekisambu ku rutonde rw’abagombaga gukina, abakinnyi n’abungiriza be baramubaza ariko biranga, bigaragara ko rero hari ikibazo."
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko mbere gato yo guhura na APR FC, uyu mutoza yatangiye ibiganiro na Azam FC yo muri Tanzania akaba yasimbura Umunya-Tanzania unafite ubwenegihugu bw'u Bwongereza, Kali Ongala utoza iyi kipe nk'umutoza w'agateganyo nyuma yo gutandukana n'Umufaransa Denis Lavagne, tariki ya 22 Ukwakira 2022.
Umwe mu bashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi n'abatoza yarebye umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 kugira ngo yirebere imitoreze ya Landeut wahesheje iyi kipe yo ku Mumena igikombe kimwe cya Made in Rwanda kuva yagera mu rwa Gasabo tariki ya 29 Nyakanga 2022.






Ibitekerezo 0