Hey wari umaze umwaka umwe atoza, Amavubi, yasezeye nyuma yo kunanirwa kurenga amatsinda mu marushanwa y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu, CHAN 2018, arimo kubera muri Maroc.

Amakuru yavugaga ko Hey yamaze kumvikana n’Ikipe y’igihugu ya Syria kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere ariko kuri uyu wa Gatatu, abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’Isi cyamwegereye ariko adashobora kugitoza kubera imvururu za politiki ziriyo.

Yagize ati “Gukuraho ibihuha byose. Sinigeze nshishikazwa no kuba umutoza Mukuru w’igihugu cya Syria. Ibibazo bya politiki bidakemutse, nta mutoza muzima ushobora kwemera akazi ka Syria. Mwarakoze kuntekereza ariko oya.”

Hey nta mateka afite mu gutoza umupira w’amaguru kuko yatoje Amavubi ari nk’impano mu bufatanye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagiranye n’iry’u Budage ndetse buri gihugu kikaba cyamuhembaga ½ cy’umushahara we bivugwa ko ari 20,000 $ (hafi miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda).

Yahawe Amavubi muri Werurwe 2017, asinya amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa hagendewe ku musaruro yagaraje. Byaragombaga gukorwa mbere y’amezi abiri kugira ngo itariki yasinyiyeho amasezerano igere, ni ukuvuga ku wa 21 Werurwe.

Mu mikino ikomeye yatoje harimo uwo yatsinzwe na Centrafrique 2-1 mu gushaka itike ya CAN 2019; imikino ibiri yanganyije na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018 ayisezera kubera igitego cyo hanze; atsindwa na Uganda 3-0 i Kampala ayitsinda 2-0 i Kigali imusezerera mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN mbere y’uko haboneka amahirwe ya kabiri, u Rwanda rukitabira iri rushanwa rusezereye Ethiopia.