Iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yirukanye Nuno Espirito Santo ku wa Mbere, nyuma y’imikino 17, aho yayisize ku mwanya wa munani muri Shampiyona.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021, Tottenham yatangaje ko Antonio Conte ari we uzayitoza kugeza mu mpeshyi ya 2023 ndetse ashobora kongererwa amasezerano.
Umutaliyani Antonio Conte w’imyaka 52 yabaye i Londres ubwo yatozaga Chelsea akayihesha igikombe cya Premier League mu mwaka w’imikino wa 2016/17 mu gihe yirukanywe mu 2018 nyuma yo kuyihesha FA Cup.
Yavuze ko yishimiye kongera kugaruka ku ntebe y’abatoza, aho yagiye gukorana n’ikipe ifite intego.
Ati “Ndishimye cyane. Si njye uzabona ntangiye gukora kugira ngo mfashe ikipe n’abafana kugera ku byiza.”
Conte nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Inter Milan muri Gicurasi, ni nyuma y’uko yari amaze kuyihesha igikombe cya mbere cya Serie A mu myaka 11.
Umukino we wa mbere uzaba ari uwo Tottenhm izakiramo Vitesse Arnhem yo mu Buholandi ku wa Kane, mu irushanwa rya Europa Conference League mu gihe izakurikizaho Everton ku Cyumweru.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!