Danny Usengimana yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu mpeshyi ya 2018 mu ikipe iri ku mwanya wa cyenda mu makipe 19 agize shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri.
Uyu mukinnyi utashatse kugira icyo avuga ku kibazo cyamuvanye mu Misiri bivugwa ko amezi atatu yamaze yo atahembwe nubwo yari yaremerewe umushahara w’ibihumbi 3500$.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize, yatangiye ibiganiro na APR FC aho iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona mu Rwanda yifuzaga kumusinyisha mbere ya tariki 21 Mutarama 2018 ubwo isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ryari rigifunguye mu Rwanda.
Ntibyakunze ko impande zombi zumvikana kuko amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Usengimana yifuzaga guhembwa ibihumbi 2500$ akanishyurirwa inzu yo guturamo ariko APR FC yo imwemerera umushahara w’amafaranga atarenze 1500$.
Igihe cyo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga cyarangiye mu Rwanda APR FC idashoboye gusinyisha uyu rutahizamu w’imyaka 22 gusa, ariko nyuma ubuyobozi bw’iyi kipe bwemera kumuha ibihumbi 2000$, akazatangira gukoreshwa muri Kamena 2019.
Icyizere cyo kubona uyu rutahizamu kuri APR FC gishobora gukomwa mu nkokora n’ikipe ya Vipers Sports Club iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Uganda, yamaze kwirukana ba rutahizamu babiri Davis Kasirye wakinnye muri Rayon Sports na Noah Wafula bagiye muri SC Villa ibashinja umusaruro muke.
Abahagarariye iyi kipe bivugwa ko harimo n’umutoza wungirije wayo Edward Sali bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize baje kumvikana na Danny Usengimana bo bamusaba ko yahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri agatangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019 kuri St. Mary’s Stadium iri i Kitende muri Uganda.
Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda washyizwe amahitamo mu biganza bye biteganyijwe ko afata umwanzuro wo kujya muri APR FC cyangwa muri Vipers Sports Club bitarenze ku wa Kane tariki 31 Mutarama 2019 kuko nibwo isoko ryo kugura abakinnyi rizafunga muri Uganda.
Danny Usengimana yamenyekanye cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ubwo yabaga rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka mu mwaka umwe wa shampiyona y’u Rwanda kuva yabaho mu 1975, aho yatsinze 19 mu mikino 30 y’umwaka w’imikino 2016-17 akina muri Police FC.







Ibitekerezo 0