Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’ibikorwa remezo, cyane cyane ku makipe akina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu mupira w’amaguru.
Kuri APR FC ho, bisa nk’ibyakemutse kuko iyi kipe yamaze kubona ikibuga cyayo giherereye mu Karere ka Rulindo aho bita kuri Stade Ikirenga. Ni ikibuga gifasha iyi kipe mu myitozo no mu mikino ya gicuti kuko FERWAFA itaremerera iyi kipe kuhakinira imikino ya shampiyona.
Aganira n’abanyamakuru, Chairman wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo burajwe ishinga no kubaka ikindi kibuga kizafasha iyi kipe.
Ati “Nk’ubuyobozi n’ubundi duteganya gushaka ibindi bibuga kuko simpamya ko na Shyorongi ihagije. Ariko duteganya gushaka ibindi bibuga by’ubwatsi bw’umwimerere. Tukaba twakubaka bimwe cyangwa tukaba twagura ibindi.“
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bwa APR FC, hari ibyifuzo bagejeje kuri Minisiteri y’Ingabo birimo kugurira iyi kipe ibikoresho ikeneye.
Ati “Nk’ubuyobozi bwa APR FC hari icyifuzo twahaye Minisiteri y’Ingabo cy’uko dufite ibikoresho twifuza kandi bakabiduha muri gahunda bagennye nk’uko baduha ibindi bikoresho byose.“
Kuva mu mpera za 2020, APR FC yeguriwe ikibuga cya Stade Ikirenga nk’uko Meya w’Akarere ka Rulindo aherutse kubibwira IGIHE.
Indi kipe ifite ikibuga cy’imyitozo yakiriraho n’imikino nubwo itacyigengaho 100%, ni AS Kigali FC ikinira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nubwo muri shampiyona y’uyu mwaka itigeze ihakinira imikino kuko iyi Stade yari irimo gusanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!