00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC ikomeje kudatsindwa, Sunrise FC yavuye mu murongo utukura

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 April 2024 saa 08:24
Yasuwe :

APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1, Sunrise FC itsinda Gorilla FC ibitego 2-1, mu mikino isoza iy’umunsi wa 28 wa Shampiyona yabaye ku Cyumweru, tariki 28 Mata 2024.

Yari imikino yar ihanzwe amaso cyane ko Sunrise FC yari mu myanya mibi, mu gihe Gasogi United yo yashakaga gukuraho agahigo ka APR FC ko kudatsindwa muri shampiyona.

Mbere y’umukino, Gasogi United yabanje guha icyubahiro APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona bayikomera amashyi.

Ni mu gihe umukino nyirizina watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bikomeye. Mu minota 25, APR FC yatangiye gusatira no gushaka igitego ariko uburyo bwabonwaga na Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibubyare umusaruro.

Mu mpera z’iki gice, Gasogi United yatangiye kugera imbere y’izamu rya Pavelh Ndzila ariko ntigire igikomeye igaragaza.

Igice cya Mbere kidashamaje cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira bikomeye ariko imipira Ruboneka Jean Bosco na Mugisha batangaga imbera kwa Mbaoma ntibyare umusaruro.

Mu gihe Ikipe y’Ingabo yari yaryohewe no gusatira, Gasogi United yazamukanye umupira yihuta, Rugangazi Prosper awuhindura imbere y’izamu Balako Christian Panzi akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 61.

Ku munota wa 70, Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yahise akora impinduka Shaiboub Ali yinjira mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko umunyezamu Ibrahima Dauda akayibera ibamba. Nyuma y’iminota mike, Bizimana Yannick yasimbuye Kwitonda Alain Bacca.

Ku munota wa 80, APR FC yazamutse yihuta, Mbaoma acomekera Mugisha Gilbert umupira mwiza yishyura igitego cya mbere. Ikipe y’Ingabo yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bayibera ibamba.

Umukino warangiye APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yari ikomeye cyane kuko amakipe yose ari mu rugamba rwo guhatanira kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Sunrise FC yakoze akazi gakomeye itsinda Gorilla FC ibitego 2-1 byombi bya Nzabonimana Prosper, mu gihe Etoile de l’Est nayo yatsinze Marines FC igitego 1-0 cya Muhoza Olivier ku munota wa 43.

Bivuze ko Ikipe y’i Nyagatare yagize amanota 29 iva mu murongo utukura, mu gihe Etoile de L’Est yagumye ku mwanya wa nyuma inganya amanota 28 na Bugesera FC ya 15.

Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi ba APPR FC ubwo bakomerwaga amashyi n'aba Gasogi
Gasogi United yakomeye amashyi APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona
Victor Mbaoma ahanganye na Hakizimana Adolphe
Karenzi Djamaldine azamukana umupira
Omborenga Fitina agerageza gutsinda
Umunyezamu wa Gasogi United, Ibrahima Dauda umupira wamurenze uruhukira mu ncundura
Umunyezamu wa Gasogi United Ibrahima Dauda areba uko umupira ujya mu izamu
Mugisha Gilbert yishimira kwishyura APR FC igitego
Abakinnyi ba Sunrise FC bishimira intsinzi ikomeye bakuye kuri Gorilla FC
Abafana ba Sunrise FC bishimye baterura rutahizamu Babuwa Samson
Abafana bari benshi kuri Stade ya Nyagatare
Nzabonimana Prosper yafashije Sunrise FC kuv amu murongo utukura

Amafoto ya IGIHE: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages