APR FC igiye gukina uyu mukino ifite akanyamuneza k’amanota atatu yakuye kuri Marines FC mu gihe Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Etincelles FC bakanganya ubusa ku busa, byatumye n’ikinyuranyo cy’amanota atanu izi kipe kigabanuka hasigaramo atatu gusa.

Mu kwitegura uyu mukino w’amateka uhagurutsa imbaga, ndetse ukaba ariwo wonyine wa shampiyona ugenerwa Stade Amahoro, APR FC iri i Rubavu, ikora imyitozo ubutaruhuka.

Byongeye, amakuru aturuka I Rubavu aremeza ko n’abakinnyi nka Rusheshangoga Michel wari ufite imvune yamaze kugaruka ameze neza, yitegurana na bagenzi be.

Umutoza Jimmy Mulisa yabwiye IGIHE ko ikipe ye imeze neza ariko nta bindi yarenzaho, kuko azatangaza byose kuwa Gatanu bagarutse i Kigali, habura umunsi umwe ngo umukino ube.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Umutoza Masoudi Djuma kuri iki Cyumweru nyuma yo kunganya na Etincelles yatangaje ko bimubabaje ko Rayon Sports igifite amahirwe menshi yo gutsinda umukino na APR FC, kuko izaba yagaruye abakinnyi bavunitse.

Yagize ati “Ku kwitegura umukino ntabwo ari byiza kuko twanganyije ariko turacyafite ya mahirwe. Ubutaha ni uko tuzashyiramo imbaraga nyinshi. Tuzaba twanagaruye abarwaye kuko baradutunguye mwabonye ko na Sefu yakinnye mu mutima w’ubwugarizi kuko twari dufite ibibazo bya ba myugariro.”

Abajijwe niba Rayon Sports igiye kujya mu mwiherero udasanzwe nk’uko APR FC yabikoze mu rwego rwo kwitegura, Masoudi yagize ati “Bizaterwa n’ubushobozi kuko APR FC ntabwo tunganya ubushobozi.”

Gusa yongeyeho ko hari ibiganiro yagiranye n’abayobozi asaba ko babafasha bakabona umwiherero w’iminsi itatu cyangwa ine, ariko ngo nibidashoboka bazakora mu buryo bafite.