00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC iri mu biganiro byo gutandukana n’abarimo Sharaf Eldin Shaiboub Ali

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 20 June 2024 saa 11:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje ko buri mu biganiro n’abakinnyi barimo Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali, wari umaze umwaka ari muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kugira ngo harebwe uburyo batandukana mu mahoro.

Shaiboub Ali waje muri APR FC uyu mwaka ni umwe mu basoje neza Shampiyona aho yanaje guhembwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare 2024 ndetse biza no kumuviramo kongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu.

Uyu mukinnyi ukina imyanya itandukanye mu kibuga hagati, akaba yarasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamwemerera bukamurekura akajya mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya nta mafaranga atanzweho, kuko ngo iyi kipe yamwemereye umushahara uruta uwo yabonaga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bivugwa ko ugera ku bihumbi 5$.

Ubwo IGIHE yavuganaga n’ubuyobozi bwa APR FC baduhamirije ko uyu mukinnyi yifuza gutandukana n’iyi kipe nubwo kugeza ubu hatari hafatwa umwanzuro wa nyuma.

Undi mukinnyi wasabye kuba yakwishakira indi kipe ni Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou uvuga ko ashaka kubona ikipe yakongera kuzuriramo ruhago ye dore ko muri APR FC atagaragaje urwego yari ategerejweho nk’uko yari ameze ubwo yakiniraga Kiyovu Sports.

Amakuru IGIHE ifite ni uko kandi iyi kipe yifuza gutandukana na Taddeo Lwanga mu gihe itananyuzwe n’umusaruro w’umukinnyi wayo ukina asatira, Apam Bemol Assongwe, undi mukinnyi na we uri mu bahembwa neza muri APR FC.

Sharif Eldin Shibboub yaje mu Rwanda bwa mbere tariki ya 10 Kamena 2022 ubwo yazaga muri Kiyovu Sports bikarangira atayikiniye nyuma yo kuyisaba ko batandukana mu mahoro, ariko akaza guca inyuma akayirega, ibyatumye icibwa miliyoni 32 Frw.

Uyu yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 24 Nyakanga 2023, aho uyu wari Vice Kapiteni wayo ashobora kuyivamo ayitsindiye ibitego umunani muri rusange, harimo birindwi byo muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Shibboub yari umwe mu bakinnyi bakunzwe mu rwambariro rwa APR FC
APR FC yavuze ko Sharaf Eldin Shaiboub Ali yayigejejeho icyifuzo cyo gutandukana na yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages