Omborenga Fitina na Ishimwe Christian ni bamwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gufasha APR FC kwegukana Shampiyona ya 2023/24 idatsinzwe umukino n’umwe.
Gusa, kuri ubu bombi bashoje amasezerano muri iyi Kipe y’Ingabo ndetse birasa n’aho nta gahunda yo kubongerera ihari.
Umwe mu bayobozi ba APR FC waganiriye na IGIHE, yagize ati "Nitubakenera tuzabaganiriza."
Yongeyeho ko mbere y’uko umwaka w’imikino urangira, Ishimwe Christian yasabye kopi y’amasezerano, bityo babifashe nk’aho hari indi ikipe ashaka kwerekezamo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC butakibara cyane aba bakinnyi bombi, ndetse kubatakaza nta gihombo gikomeye kirimo.
Omborenga Fitina amaze imyaka irindwi muri APR FC, kuva avuye muri FC Topvar Topoľčany yo muri Slovenie, ndetse kuva icyo gihe ni umukinnyi ubanza mu kibuga haba muri iyi Kipe y’Ingabo n’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
Ishimwe Christian we yageze muri APR FC avuye muri AS Kigali mu myaka ibiri ishize, ndetse na we yahise aba umukinnyi ubanza mu kibuga bihoraho, byatumye Niyomugabo Claude kuri ubu wambara igitambaro cy’iyi kipe, ashakirwa umwanya hagati mu kibuga.
Uyu mukinnyi w’ibumoso wamenyekanye akinira Marines FC, na we asanzwe ahamagawa mu Ikipe y’Igihugu ndetse hari amakuru avuga ko yatangiye ibiganiro na Police FC, mu gihe na Rayon Sports ishyirwa mu makipe yifuzaga kugura aba bakinnyi bombi bugarira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!