Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo APR FC yerekanye abakinnyi icyenda bashya imaze kugura nyuma yo gusezerera abandi 16, mu gihe hari n’abandi bategerejwe muri iyi kipe imaze kwegukana ibikombe byinshi mu Rwanda.
Mu gitondo hakoze abarimo umunyezamu Rwabugiri Omar na Nkomezi Alex bavuye muri Mukura, Ahishakiye Heritier na Niyigena Clément bavuye muri Marines, ubwo imyitozo yari yabereye ku kibuga cy’i Shyorongi.
Abakunzi b’iyi kipe batari bake bitabiriye imyitozo yo ku mugoroba yabereye ku kibuga cya Kicukiro, aho bagiye kureba abakinnyi barimo abavuye muri Rayon Sports nka Manishimwe Djabel byari byatangajwe ko azerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya.
Niyonzima Olivier Sefu wari wambaye nimero 21, Mutsinzi Ange wari wambaye nimero 5, Manzi Thierry wambaye 4 na Manishimwe Djabel wari wambaye 28 basesekaye ku Kicukiro bamwenyura, bambaye amakabutura y’umukara n’imipira y’umweru bya APR FC ndetse nyuma biyongeraho Mushimiyimana Mohamed wakiniraga Police FC we wari wambaye nimero 6.
Abakinnyi bafashijwe n’umutoza Jimmy Mulisa, bakoze imyitozo yoroheje mbere yo gukina hagati yabo bahererekanya, aho iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa Gatandatu, ihangana Proline FC yo muri Uganda.
Mu bakinnyi basigaye muri iyi kipe batakoze imyitozo kuri uyu wa Mbere harimo Buregeya Prince bivugwa ko ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda ndetse na Nshuti Innocent utarakira neza, bombi bari ku kibuga aho imyitozo yabereye.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Jimmy Mulisa yavuze ko bishoboka cyane ko hari abandi bakinnyi baziyongera muri iyi kipe, bakiganira n’ubuyobozi.
Ati ”Hari abakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo. Ni abakinnyi beza bamaze iminsi bitwara neza mu makipe yabo. Nk’umuntu wakiniye ikipe, mbahaye ikaze. APR ni ikipe ifite amateka isaba ibintu byinshi cyane. Ni ugutegereza turebe, abenshi abayobozi baracyaganira na bo, tuzategereza turebe bazabibamenyesha.”
APR FC imaze kwegukana CECAFA Kagame Cup inshuro eshatu muri eshanu imaze gukinirwa mu Rwanda. Iyi kipe itegerejwemo andi mazina akomeye, aho havugwa Haruna Niyonzima wamaze gutandukana na Simba SC.
Barimo kandi Niyomugabo Claude na Rurangwa Mossi ba AS Kigali, Rwabuhihi Placide na Nizeyimana Djuma ba Kiyovu Sports iri kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza aya makipe yombi, ku wa Kane.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO