Ni imyitozo yagaragayemo amasura mashya y’abakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha barimo Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu, wavuye muri Bugesera, Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports ndetse na Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.
Mu bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo yabaye mu muhezo harimo abasore 13 bavuye mu Ikipe ya Intare FC yabaye itije APR FC ngo bazayifashe guhangana na mukeba cyane ko bari bamaze iminsi bakina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri aho batahanye umwanya wa kane.
Mu cyumweru gishize ubwo Tuyisenge Arsène yaganiraga na IGIHE, yahakanye yivuye inyuma amakuru amwerekeza muri APR FC, aho yavuze ko nta n’umuyobozi wayo bari babonana.
Ku rundi ruhande, amakuru yizewe avuga ko ubwo uyu yegerwaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bumwongerere amasezerano, yahise ababwira ko yarangije kumvikana n’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse azayikinira kuri uyu wa Gatandatu.
Uretse aba bakinnyi bashya, Ikipe ya APR FC itegereje Byiringiro Gilbert na Ishimwe Jean Réné bazava muri Marines FC, ndetse na Muhawenayo Gad wakiniraga Musanze FC, mu gihe kandi hari n’abari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi aribo Mugisha Gilbert, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu na Ruboneka Jean Bosco bakuye intsinzi kuri Lesotho.
Mu bakinnyi basanzwe muri iyi kipe, ntabwo hagaragaye abanyamahanga bayo bakiri mu biruhuko, mu gihe abarimo Ishimwe Christian na Ishimwe Jean Pierre batagaragaye ku myitozo yabereye i Shyorongi.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, amakipe yombi asogongera Stade Amahoro ivuguruye.
Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga ibitego 2-0, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga guhuza aya makipe yombi ari uwabaye mu 2005 uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter ari i Kigali, aho icyo gihe Bobo Bola yafashije APR gutsinda mukeba igitego 1-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!