Iri rushanwa ry’iminsi ibiri rizabera kuri Stade Amahoro, rizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2017, ahateganyijwe imikino ibiri irimo uzahuza APR Fc na AS Kigali saa 15:30 n’uwa Rayon Sports Fc na Police Fc saa 18:00.
Amakipe azitwara neza niyo azahurira ku wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2017, uzabanzirizwa no gushaka umwanya wa gatatu hagati y’amakipe azaba yatsinzwe.
Aya makipe agiye kongera gucakirana nyuma yuko yose uko ari ane yari yahuriye mu mikino ifungura irushanwa ry’Agaciro Football Championship, icyo gihe APR FC yatsinze AS Kigali 2-0, Rayon Sports yihererana Police FC kuri 1-0.
Rayon Sports na APR FC ziri mu zihabwa amahirwe ko zishobora kongera gucakirana mu gihe zaba zitsinze imikino yazo. Aya makipe y’ubukombe yaba ahuye ku nshuro ya gatatu mu gihe kitarenze ukwezi. APR FC niyo yakomereketse kuko yatsinzwe imikino ibiri yose iheruka guhuza impande zombi; iyi irimo uwa nyuma wo ku gikombe cy’Agaciro Development Fund n’uwa Super Cup yatangiriye i Rubavu igasorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe izegukana irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ izahabwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe eshatu mu gihe iya gatatu izahabwa ebyiri.
Irushanwa ryo gusoza ‘Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge’ni ubwa mbere riteguwe mu Rwanda. Iki cyumweru cyatangiye kwizihizwa mu 2008, kiri kuba ku nshuro ya 10 bikaba biteganyijwe ko kizasozwa ku ya 7 Ukwakira 2017.



















TANGA IGITEKEREZO