00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC ishobora kudakina irushanwa ry’ Agaciro Development Fund

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 5 August 2015 saa 11:33
Yasuwe :

Mu gihe Amavubi azajya mu mwiherero muri Ecosse arimo abakinnyi 13 ba APR FC, abandi basigaye bazitabira imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba izahurirana n’irushanwa ry’Agaciro Development Fund riteganyijwe tariki ya 15-22 Kanama 2015.

Nyuma yo kuva muri CECAFA Kagame Cup batsinzwe na Al Khartoum ibitego 4-0, abakinnyi ba APR FC bakomeje imyitozo bayobowe n’umutoza Lt. Katibitoza Byabuze usanzwe atoza Intare FC mu cyiciro cya kabiri, kuri uyu wa Gatatu batsinzwe na Police FC igitego 1-0 cya Songa Isaie mu mukino wa gicuti.

Imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba izabera muri Uganda kuva tariki ya 16-27 Kanama 2015. Mu 2014 iyi mikino yari yitabiriwe n’abakinnyi 430 ubu hategerejwe abasaga 540.

Uretse abakinnyi 13 bari mu ikipe y'igihugu izajya muri Ecosse, irindi tsinda ry'abasigaye rizerekeza muri Uganda

Kubera abakinnyi bake APR FC isigaranye [ukuyemo 13 bari mu ikipe y’igihugu] byabaye ngombwa ko yitwerereza batatu bo muri AS Kigali barimo ba myugariro Bariyanga Hamdan na Bishira Latif na rutahizamu Ndikumana Bodo.

Twagerageje kuvugana na Kalisa Adolphe, Umunyamabanga wa APR FC kuri uru ruhurirane rwa gahunda ntiyitaba telefone.

Nubwo Police FC ya Casa Mbungo Andre ifite abakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu bazajya muri Ecosse, uyu mutoza ashobora guha umwanya abakinnyi bashya bakiyerekana muri iri rushanwa ry’icyumweru kimwe.

Abakinnyi ba APR FC kongeraho batatu ba AS Kigali bazahagararira u Rwanda mu mikino ya gisirikare y'ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba muri Uganda

Biteganyijwe ko iyi mikino yakinwa bijyanye n’uturere amakipe abarizwamo, amafaranga azavamo muri agashyirwa mu kigega cy’Agaciro Development Fund.

Ni inshuro ya kabiri hakinwa iri rushanwa ry’ Agaciro Development Fund nyuma y’iryo mu 2012 ryahuje amakipe 10 rikegukanwa na Rayon Sports itsinze Mukura VS igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil.

Iyi mikino izakurikirwa na shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira kuva tariki ya 18 Nzeli 2015, Bugesera FC na Rwamagana City niyo makipe mashya yasimbuye Isonga na Etincelles mu gihe APR FC ifite igikombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages