Umukino wa mbere w’ikipe ya APR FC mu mikino ya gisirikare irimo kubera muri Kenya, yatsinze Simba FC igitego 1-0. Iki gitego cyabonetse ku munota usanga uwa 80 w’umukino.
Nyuma y’umukino, Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste “Migy” yatangarije IGIHE ko wari ukomeye, gusa bakaba bari basabwe n’umutoza Andreas Spier kuza gukina umukino wo hasi, cyane ko Simba FC ari barebare n’imipira yo hejuru.
Yagize ati “Igice cya mbere twasatiranaga ariko habura iminota 10, ni bwo Tibingana Charles yashyizemo igitego.”
Ku rubuga rwe rwa Facebook, Tibingana Charles uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ya gisirikare, ntiyahishe ibyishimo maze agira ati “Shimwa Mana, umukino wa mbere mu ikipe APR FC mpise ntsinda igitego.”
Migy aratanga icyizere ko APR FC yakwitwara neza muri uyu mwaka kurusha mu 2012 i Bujumbura. Yagize ati “Umwaka ushize, abakinnyi benshi bari bavuye mu ishuri ry’umupira rya APR FC, gusa ubu bamaze kumenyera amarushanwa, kandi mu kibuga iyo ubakosoye barumva vuba.”
Ku wa Mbere, APR FC izacakirana n’ikipe y’ingabo za Kenya, Ulinzi. Mu mukino ubanza Ulinzi yanganyije na Simba FC ibitego 2-2. Umwaka ushize na bwo APR FC yari yatsinze Simba FC igitego 1-0 cya Mubumbyi Bernabe, ubwo hasozwaga amahugurwa ya gisirikare.
Mu yindi mikino abahagarariye u Rwanda bakinnye, muri Basketball Kenya yatsinze amanota 77 kuri 20 y’u Rwanda, na ho muri Netball Kenya itsinda u Rwanda kandi ibitego 27 kuri 24.
Abakinnyi ba APR FC babanjemo
Mu izamu: Kwizera Olivier
Ab’inyuma: Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Turatsinze Hertier, Ngabo Albert
Abo Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Nsabimana Eric), Ngomirakiza Hegman (Mukunzi Yannick)
Ab’imbere: Tibingana Charles, Sugira Ernest (Kakira Suleyman), Ndahinduka Michel na Sibomana Patrick.



















TANGA IGITEKEREZO