Umukino watangiye ikipe ya APR FC ihanahana neza ari nako yotsa igitutu Etincelles FC, iciye cyane mu mpande zanyuragaho Sekamana Maxime, iburyo ndetse na Nshuti Savio ku ruhande rw’ibumoso.

Ku munota wa 14 gusa myugariro wayo Buregeya Prince yahushije igitego cy’umutwe kuri koruneri yari itewe neza na Savio Nshuti, nyuma y’iminota itatu gusa umukinnyi Sekamana yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Nshimiyimana Abdou wa Etincelles.

Iyi kipe yabaye nk’ikanguka maze ku munota wa 20 rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Mutebi Rashid ahusha uburyo bwari bwabazwe imbere y’izamu ku makosa ya ba myugariro ba APR FC batashoboye kumvikana .

Hagati mu gice cya mbere Sekamana Maxime wakomezaga gutindana umupira cyane anacishamo akanacenga, yaje guca mu bakinnyi batatu ba Etincelles maze arekura ishoti ryaje guca iruhande gato rw’izamu ryari ririnzwe na Nsengimana Dominique.

Ntibyatinze kuko nyuma y’umunota umwe gusa rutahizamu ukiri muto w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague yaje guca kuri Nshimiyimana Abdou aramucenga yihuta cyane amusize akurikirwa na Nahimana Isiaka wahise amushyira hasi mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi Uwikunda Samuel ahuha mu ifirimbi atanga penaliti yaje guterwa neza na Hakizimana Muhadjili wahise apfukama ashima Imana imuhaye intsinzi kuri penaliti ya kabiri mu mikino ibiri yikurikiranya.

Amakipe yombi yakomeje guhanahana nta buryo bwinshi bubyazwamo ibitego maze ku munota wa 41, Nshimiyimana Abdou wa Etincelles yaje gukorera ikosa kuri Byiringiro Lagu maze Nshuti Savio ateye umupira n’imoso umukinnyi wo hagati uherutswe kugurwa avuye mu ikipe ya AS Kigali, Niyonzima Ally awutera n’umutwe uca iruhande gato rw’izamu ari nako igice cya mbere cyaje kurangira

Mu gice cya kabiri kitagaragayemo imikinire iri ku rwego rwo hejuru ku makipe yombi hagiye habamo impinduka zitandukanye ku makipe yombi nk’aho ku munota wa 56 Sekamana Maxime yaje gusimburwa na Nshuti Innocent wagaruwe akuwe mu ikipe ya Stade Tunisien akaba yakinaga umukino we wa mbere nyuma yo gutinda kubona ibangombwa.

Uyu yaje guhusha igitego ku munota wa 75 ari hagati ya ba myugariro batatu ba Etincelles ku mupira yari ahawe na Muhadjili Hakizimana nyuma y’'iminota 8 gusa umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić, yakoze impinduka maze ashyiramo Mirafa mu mwanya wa Savio nubwo nta kinini byaje guhindura.

Etincelles yacishagamo igasatira yaje kubona coup franc ku munota wa 90 yaje guterwa na Manishimwe Yves werekeje muri iyi kipe avuye muri Police umwaka ushize w’imikino maze ica hejuru gato y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves ari nayo mahirwe yabaye aya nyuma muri uyu mukino utitabiriwe n’abafana benshi ku makipe yombi.

APR FC ikaba igumye ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atanu ikaba ifite 48, Rayon Sports iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Mu wundi mukino wabereye kuri Sitade ya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yanganyije na Sunrise FC, igitego 1-1

11 ba APR FC bacakiranye na Etincelles
11 ba APR FC bacakiranye na Etincelles
Ikipe y'abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Etincelles
Ikipe y'abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Etincelles
Muhadjili yihariye uyu mukino ndetse anatsinda igitego cy'intsinzi
Muhadjili yihariye uyu mukino ndetse anatsinda igitego cy'intsinzi
Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni umwe mu bitwara neza ku mikino ikomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze
Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel ni umwe mu bitwara neza ku mikino ikomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze
Igitego cyahushijwe na Ally Niyonzima maze Herve Rugwiro yipfuka mu maso
Igitego cyahushijwe na Ally Niyonzima maze Herve Rugwiro yipfuka mu maso
Rutahizamu Lague yaciye kuri Nshimiyimana Abdou agana mu rubuga rw'amahina
Rutahizamu Lague yaciye kuri Nshimiyimana Abdou agana mu rubuga rw'amahina
Maze ahura na Nahimana Issiaka
Maze ahura na Nahimana Issiaka
Wahize amutambika ukuguru
Wahize amutambika ukuguru
Lague asakuza cyane agana hasi
Lague asakuza cyane agana hasi
Lague ageze hasi maze Issiaka amanika amaboko yerekana ko atamukozeho
Lague ageze hasi maze Issiaka amanika amaboko yerekana ko atamukozeho
Uwikunda Samuel ati ni penaliti
Uwikunda Samuel ati ni penaliti
Umunyezamu  Nsengimana Dominique yatunguwe n'icyemezo cy'umusifuzi
Umunyezamu Nsengimana Dominique yatunguwe n'icyemezo cy'umusifuzi
Penaliti yatewe neza na Muhadjili Hakizimana wari waramutse neza uyu munsi
Penaliti yatewe neza na Muhadjili Hakizimana wari waramutse neza uyu munsi
Umunyezamu yaguye ibumoso
Umunyezamu yaguye ibumoso
Maze inshundura ziranyeganyega
Maze inshundura ziranyeganyega
Maze arapfukama ashimira Allah
Maze arapfukama ashimira Allah
Kubera ubwumvikane buke hari aho byageraga abakinnyi ba Etincelles bakagonganira ku mupira
Kubera ubwumvikane buke hari aho byageraga abakinnyi ba Etincelles bakagonganira ku mupira
Byiringiro Lague yazonze ba myugariro ba Etincelles
Byiringiro Lague yazonze ba myugariro ba Etincelles
Abafana bari bahangayikishijwe n'uko Etincelles yabagombora
Abafana bari bahangayikishijwe n'uko Etincelles yabagombora
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent ( ibumoso ) ntagisiba imikino ya Shampiyona
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent ( ibumoso ) ntagisiba imikino ya Shampiyona
Murundi  wateye umugongo ikipe ya AS Kigali akerekeza muri APR FC ahorana urusaku rwumvikana cyane muri stade
Murundi wateye umugongo ikipe ya AS Kigali akerekeza muri APR FC ahorana urusaku rwumvikana cyane muri stade
Utu nitwo dukoresho tumufasha kugira ijwi riyunguruye
Utu nitwo dukoresho tumufasha kugira ijwi riyunguruye
Nsabimana Eric ''Zidane'' wa AS Kigali nawe yarebye uyu mukino
Nsabimana Eric ''Zidane'' wa AS Kigali nawe yarebye uyu mukino
Bamwe mu bakinnyi ba APR FC batigeze bagaragara muri 18 nka Shaffy na Mustapha nabo bari bicaye ahatwikiriye
Bamwe mu bakinnyi ba APR FC batigeze bagaragara muri 18 nka Shaffy na Mustapha nabo bari bicaye ahatwikiriye
Nkinzingabo Fiston wa APR FC yarebeye uyu mukino mu myanya yicarwamo abafana
Nkinzingabo Fiston wa APR FC yarebeye uyu mukino mu myanya yicarwamo abafana
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse yarebanye uyu mukino n'umufasha we Gisa Fausta
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse yarebanye uyu mukino n'umufasha we Gisa Fausta
Nshuti Innocent yerekwa n'umutoza Zlatko Krmpotić ibyo ari buhindure nagera mu kibuga
Nshuti Innocent yerekwa n'umutoza Zlatko Krmpotić ibyo ari buhindure nagera mu kibuga
Umutoza wa Etincelles Nduhirabandi Abdul Karim ’Coka’  yasabaga kenshi abakinnyi be gukinish ubwenge
Umutoza wa Etincelles Nduhirabandi Abdul Karim ’Coka’ yasabaga kenshi abakinnyi be gukinish ubwenge
Nshuti Innocent wakinaga umukino we wa mbere nyuma yo kugaruka avuye muri Stade Tunisien yahushije uburyo bwari bwabazwemo igitego
Nshuti Innocent wakinaga umukino we wa mbere nyuma yo kugaruka avuye muri Stade Tunisien yahushije uburyo bwari bwabazwemo igitego
Abafana ba APR FC bagiye inyuma y'ikipe yabo birangira itahanye intsinzi
Abafana ba APR FC bagiye inyuma y'ikipe yabo birangira itahanye intsinzi
Uyu yajwe yitwaje imbunda yo kurasa Etincelles
Uyu yajwe yitwaje imbunda yo kurasa Etincelles
Umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić yasabaga abakinnyi be kugarira kuko impamba bari bafite itari ihagije
Umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić yasabaga abakinnyi be kugarira kuko impamba bari bafite itari ihagije
Umutoza  Nduhirabandi Abdul Karim ’Coka’ yacishagamo akareba kuri telefoni
Umutoza Nduhirabandi Abdul Karim ’Coka’ yacishagamo akareba kuri telefoni

Amafoto: Ntare Julius