00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC ivuyemo, AS Kigali ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’amahoro

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 June 2013 saa 06:17
Yasuwe :

Mu mikino yo kwishyura ya ½ mu gikombe cy’amahoro, kuri uyu mugoroba ikipe ya AS Kigali isezereye iya APR FC, iyitsinze kuri za penaliti.
Urugendo rwo mu gikombe cy’amahoro APR FC irusoje isezerewe na AS Kigali kuri Penaliti enye kuri imwe kuko igihe gisnzwe cy’umukino cyarangiye AS Kigali itsinze APR FC igitego 1-0. Mu mukino ubanza APR FC yari yatsinze AS Kigali igitego 1-0 ariko uyu munsi ntiyashoboye kugihagararaho, bityo iba isezerewe ityo.
Ugusezerwerwa kwa APR FC gutumye umwaka (…)

Ugusezerwerwa kwa APR FC gutumye umwaka utaha utaha itazasohokera igihugu. Ikipe izakina na AS Kigali izamenyekana ku munsi w’ejo, aho AS Muhanga izakira Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri. Umukino ubanza Bugesera yari yatsinze Muhanga igitego 1-0.

Igikombe cy’amahoro giterwa inkunga na Imbuto Foundation na Global Fund, ku nsanganyamatsiko igira iti “Turwanye malaria turyama buri joro mu nzitiramibu iteye umuti.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages