00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC izabona hafi miliyoni 250 Frw niyegukana Igikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 May 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona ya 2025/26 ndetse kugitwara bizatuma yinjiza arenga miliyoni 246 Frw muri uyu mwaka, utabariyemo ay’abaterankunga bayo n’amafaranga ava ku kibuga.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasatiriye kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya karindwi yikurikiranya nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 ku Cyumweru.

Mu gihe ikinyuranyo kiri hagati yayo na Rayon Sports ari amanota umunani, APR FC irasabwa inota rimwe mu mikino itatu isigaye izahuramo na Rutsiro FC, Al-Merrikh SC na Gicumbi FC.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali, Umutoza wayo Taleb Abderrahim yatumiye abafana abasaba kuzitabira umukino wa Rutsiro FC uzaba ku Cyumweru kuko nibawutsinda cyangwa bakanganya bazahita batwara igikombe.

Ati “Ni umukino twagombaga gutsinda tugasatira igikombe. Ubu hasigaye imikino itatu, turasabwa inota rimwe, Imana nibishaka mu cyumweru gitaha. Ndararika abafana bacu bazaze badushyigikire, nidutsinda cyangwa tukanganya tuzishimira intsinzi.”

Gutwara iki gikombe bizahesha APR FC hafi miliyoni 250 Frw

Hari ibitarasobanuka kugeza ubu ku buryo hazatangwamo Igikombe cya Shampiyona kuko muri uyu mwaka w’imikino, Shampiyona y’u Rwanda irimo amakipe yo muri Sudani yakinnye nk’abashyitsi ndetse Al-Hilal SC irasa n’iyamaze gushimangira umwanya wa mbere.

Gusa ibyo ntacyo bizahindura ku bihembo bizahabwa amakipe yo mu Rwanda nk’uko byashimangiwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje mu Ukwakira ko hazatangwa ibikombe bibiri mu gihe ikipe ya mbere yaba atari iy’imbere mu gihugu, nubwo kuri ubu hari ibiganiro by’uko hatangwa igikombe kimwe gusa.

Mu gihe APR FC yabona inota rimwe ikeneye, izaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ihawe miliyoni 80 Frw nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bushya bwa FERWAFA buyobowe na Shema Fabrice buzamuye ibihembo.

Ubusanzwe ikipe yatwaye Shampiyona mu bagabo yabonaga miliyoni 25 Frw, akaba ari yo ihembwa yonyine, ariko kuri iyi nshuro hazahembwa amakipe umunani ya mbere, aho hagati yayo azagabana miliyoni 280 Frw.

Hejuru y’ibyo kandi, APR FC izakina CAF Champions League aho kuri ubu amakipe yose akina ijonjora rya mbere ry’amarushanwa Nyafurika abona ibihumbi 100$ (miliyoni 146,2 Frw) kuva mu mwaka w’imikino ushize wa 2024/25.

Andi mafaranga iyi kipe yambara umukara n’umweru izabona ni miliyoni 10 Frw atangwa na StarTimes yerekana Shampiyona y’u Rwanda ndetse na miliyoni 10 Frw azatangwa na Banki ya Kigali, ku makipe yose.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko guhera mu mwaka w’imikino utaha, amakipe ashobora kuzajya abona miliyoni 30 Frw ku mwaka biturutse ku masezerano y’imyaka itanu n’igice Banki ya Kigali iheruka kugirana na Rwanda Premier League, Shampiyona igahinduka “BK Pro League.”

Rwanda Premier League yatangiye gusuzuma uburyo hari amafaranga runaka angana azajya ahabwa amakipe yose, ariko hakagira n’andi amakipe agabanywa hakurikijwe uburyo yitwaye mu rwego rwo kongera ihangana.

APR FC izabona hafi miliyoni 250 Frw niyegukana Igikombe cya Shampiyona muri uyu mwaka
APR yasatiriye kwegukana Shampiyona nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages