Iyi mikino yombi ntiyakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu marushanwa Nyafurika hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2021.
Mu Ukuboza, FERWAFA yari yateganyije ko umukino w’umunsi wa gatandatu wagombaga guhuza APR FC na Mukura Victory Sports tariki ya 30 Ugushyingo, uzakinwa ku wa 18 Mutarama 2022.
Yari yateganyije kandi ko umukino w’umunsi wa karindwi wagombaga guhuza iyi kipe y’Ingabo na Rutsiro FC tariki ya 4 Ukuboza uzakinwa ku wa 21 Mutarama 2021.
Gusa, isubikwa rya Shampiyona mu mpera z'umwaka ushize ryatumye FERWAFA ihindura ingengabihe y’uburyo iyi mikino y’ibirarane izakinwa.
Ku matariki mashya, FERWAFA yatangaje ko APR FC izakira Mukura Victory Sports ku wa 31 Mutarama 2022 saa Cyenda kuri Stade ya Kigali mu gihe izakirwa na Rutsiro FC tariki ya 3 Gashyantare kuri Stade Umuganda.
Iyi mikino yombi izakinwa nyuma yo gusoza igice kibanza cya Shampiyona, aho umunsi wa 15 uzakinwa tariki ya 27 n’iya 28 Mutarama 2022.
Nyuma y’imikino 11 imaze gukinwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23, irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports ya mbere.
Amakipe yombi azahura mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru, tariki ya 16 Mutarama, saa Cyenda.





Ibitekerezo 0