Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitegura imikino ya Mapinduzi Cup 2023-2024 iri kongera abakinnyi izaserukana ndetse bazayifasha guhatanira Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.
Nyuma yo kugura Kategeya Elie wakiniraga Mukura VS ndetse no gutirura Rutahizamu Mbonyumwamo Thaiba, APR FC iri mu biganiro na Franklin Onyeyabola Chukwuebuka uri muri ba myugariro bitwaye neza mu gice kibanza cya Shampiyona.
Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bantu bo muri Sunrise FC yemeza ko uyu myugariro wakinnye imikino 13 ya Shampiyona ari mu bakinnyi bagoye Ikipe y’Ingabo y’Igihugu ubwo bahuraga mu mukino w’Umunsi wa 12 APR FC yatsinzemo igitego 1-0, bituma itangira kumuhanga amaso guhera icyo gihe.
APR FC irifuza kongera amaraso muri ba myugariro bayo. Franklin Chukwuebuka ari gukina umwaka we wa mbere muri Sunrise FC nyuma yo kuyerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka atanzweho miliyoni 4 Frw. Aramutse ashimwe n’Ikipe y’Ingabo yahatanira umwanya ubanza mu kibuga n’Umunya-Cameroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme, Niyigena Clement, Buregeya Prince na Nshimiyimana Yunussu.
Ubwugarizi bwa Sunrise FC bwinjijwe ibitego 15 mu gice kibanza cya Shampiyona, iyi kipe irangiriza ku mwanya wa 12 n’amanota 17.
APR FC yarangije igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33, mu mikino 15 yatsinzemo icyenda, inganya itandatu mu gihe ntawo yatsinzwe. Ubwugarizi bw’iyi kipe yambara umukara n’umweru bwinjijwe ibitego icyenda ndetse ni bwo bwinjijwe bike.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!