Ubunyamabanga Bukuru bwa Ferwafa bwamenyesheje abayobozi b’aya makipe yose, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ko bugendeye ku mikino afite irimo uwa CAF Champions League na Confederation Cup izaba mu byumweru bibiri biri imbere asubikiwe imikino.
Impamvu yatumye babasubikira imikino harimo ko byagaragaraga ko bidashoboka ko babasha gukina imikino y’umunsi wa kabiri n’uwa gatatu ya Shampiyona. Iyi minsi ya shampiyona izahurirana n’igihe cyo kwitegura ndetse no gukina iyo mikino mpuzamahanga.
Bwongeyeho buti "Kubera izo mpamvu zagaragajwe turabamenyesha ko iyo mikino y’iminsi yavuzwe haruguru isubitswe, bityo tukazabamenyesha amatariki izakinirwaho mu gihe cya vuba."
AS Kigali izajya gukina na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti tariki 10 Nzeri 2022, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2022.
AS Kigali yari kwakirwa na Mukura VS tariki ya 8 Nzeri mbere, undi mukino ikawukina na Musanze FC tariki ya 14 Nzeri.
APR FC mu mikino mpuzamahanga izakira US Monastir tariki 10 Nzeri 2022, mu gihe umukino wo kwishyura izajya muri Tunisia tariki ya 18 Nzeri 2022.
Iyi kipe yasubikiwe umukino yari kuzakirwamo na Bugesera FC tariki ya 8 Nzeri 2022 n’uwo yari kuzakira Police FC tariki ya 13 Nzeri 2022.
Usibye aya makipe andi yose azasubukura imikino ya shamiyona ikina umunsi wayo wa kabiri kuva tariki ya 6 kugeza 8 Nzeri 2022, ndetse banakomeze umunsi wa gatatu uzahera tariki ya 13 kugeza 15 Nzeri 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!