Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21, amakipe akomeye yose nta n’imwe yabashije kubona amanota atatu kuko nyuma ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 0-0, kuri uyu wa Kane hiyongeyeho AS Kigali, APR FC na Kiyovu Sports zatakaje.

APR FC na AS Kigali zose zari zerekeje mu Burasirazuba, amakipe yaho yihagararaho imbere y'abafana, zigabana amanota.

Kuri Stade ya Rusizi, ho igitego cya Hakundukize Adolphe ku munota wa 21 cyahesheje Espoir FC intsinzi nyuma y’imikino itanu itabona amanota atatu.

Umutoza wa Espoir FC, Godefroid Okoko, yavuze ko bari banyotewe amanota atatu ati” Turishimye kuko twari tumaze iminsi nta ntsinzi turishimye yaba abakinnyi, abafana ndetse n’abatoza”.

Umukino wa Police FC na Miroplast FC wo wasubitswe.

Uko imikino y’umunsi wa 21 yose yarangiye

Tariki 9 Gicurasi 2018

Police FC vs Miroplast FC wasubitswe)

Gicumbi FC 2-1 Bugesera FC

Mukura VS 0-0 Rayon Sports FC

Amagaju FC 1-0 Musanze Fc

Tariki 10 Gicurasi 2018

Kirehe FC 0-0 APR FC

Espoir FC 1-0 SC Kiyovu

Sunrise FC 1-1 AS Kigali

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
Espoir FC yishimira igitego yatsinze Kiyovu Sports
Espoir FC yishimira igitego yatsinze Kiyovu Sports
Niyonkuru Vivien kapiteni wa Kirehe FC ahanganye na Muhadjili Hakizimana wa APR FC
Niyonkuru Vivien kapiteni wa Kirehe FC ahanganye na Muhadjili Hakizimana wa APR FC
Kirehe FC yari yakuye inota kuri Rayon Sports, yongeye kwihagararaho inarikura kuri APR FC
Kirehe FC yari yakuye inota kuri Rayon Sports, yongeye kwihagararaho inarikura kuri APR FC
APR FC yananiwe gukura amanota atatu i Nyakarambi yari kuyifasha gukomeza gusiga mukeba Rayon Sports
APR FC yananiwe gukura amanota atatu i Nyakarambi yari kuyifasha gukomeza gusiga mukeba Rayon Sports
Sekamana Maxime wa APR FC yagerageje gusatira ariko kubona igitego bikanga
Sekamana Maxime wa APR FC yagerageje gusatira ariko kubona igitego bikanga