Biteganyijwe ko uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona [APR FC] n’iyegukanye icy’Amahoro [AS Kigali] uzaba tariki ya 14 Kamena 2022.
Ni wo mukino wa mbere uzakinirwa kuri Stade ya Huye nyuma y’imirimo yo kuyivugurura no kuyishyira ku rwego ruyemerera kwakira amarushanwa mpuzamahanga yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
IGIHE yamenye ko APR FC na AS Kigali zamaze kumenyeshwa umwanzuro ku ho umukino uzabera kugira ngo akomeze imyitozo azi aho azacakiranira.
Abakunzi ba ruhago benshi bari basabye ko uyu mukino washyirwa ku munsi wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama 2022 kugira ngo babashe kuwitabira ari benshi ariko Ferwafa yafashe umwanzuro hashingiwe ku kuba umunsi uzakurikiraho uzaba ari ikiruhuko.
Umujyanama wa Ferwafa mu by’Amategeko akaba n’Umuvugizi wungirije, Karangwa Jules, yabwiye IGIHE ko ishyirahamwe ari ryo rifite ububasha bwo guhitamo aho umukino ugomba kubera.
Yakomeje ati “Ariko unarebye stade nshya imaze kuvugururwa byaba byiza inabereyeho umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda.”
Yavuze ko imirimo yo kuyubaka isa n’iyarangiye kuko hasigaye ibirebana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo rwiyemezamirimo ayimurikire abamuhaye akazi.
Karangwa yijeje ko “ibi bizagera ku munsi w’umukino byararangiye.’’
Kuri ubu imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye iragana ku musozo ndetse nta gihindutse bitarenze tariki 15 Kanama 2022 yose izaba yarangiye. Kuva iyo mirimo yatangira imaze gutwara hafi miliyari 10 Frw.
Iyi stade yatangiye kuvugururwa ku wa 22 Mata 2022 imaze guhabwa ubushobozi bwo kwakira abantu 7900 ariko nimara kuvugururwa mu cyiciro cya kabiri izajya yakira abagera ku bihumbi 10.
Ku bigaragarira amaso Stade ya Huye imaze kuvugururwa kuva kuri parking yahawe imyanya 500 yo guparikamo imodoka, kugera ku kibuga cyashyizwemo ubwatsi (tapis synthétique) bwiza kandi bugezweho.
APR FC na AS Kigali zizayikiniraho umukino wa mbere zigiye kongera guhura nyuma y’uko mu mikino ibiri iheruka iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yatsinze iy’Ingabo z’Igihugu.
Uwa mbere mu iheruka ni uwa Shampiyona wakinwe ku wa 13 Kamena 2022, warangiye AS Kigali itsinze APR FC ibitego 2-0 bya Haruna Niyonzima na Mugheni Fabrice.
Umukino uheruka ni uwa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wo ku wa 28 Kamena 2022. Warangiye Ikipe itozwa na Cassa Mbungo André ibifashijwemo na Kalisa Rachid yatsinze APR FC itozwa n’Umunya-Maroc, Mohammed Adil Erradi, igitego 1-0.
Aya makipe yombi kandi ni yo azasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika aho APR FC izakina CAF Champions League mu gihe AS Kigali izitabira CAF Confederation Cup 2022/2023.
Kanda hano usome inkuru yerekana aho imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye igeze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!