Ikipe ya AS Kigali na APR FC nizo zihagarariye u Rwanda muri iyi mikino. APR FC izaserukira igihugu mu mikino ya CAF Champions League, yakira US Monastir yo muri Tunisie naho AS Kigali yo itangire CAF Confederations Cup isura ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti.
Ubuyobozi bw’amakipe yombi butangaza ko intego ari ukugera mu matsinda muri iyi mikino dore ko ikipe iheruka kubigeraho ari Rayon Sports FC.
Benshi bakomeje kwibaza niba imyiteguro y’aya makipe ishobora kuyageza muri aya matsinda yifuza, dore ko ageramo umugabo agasiba undi.
Ahateranira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, humvikana inkuru zigaruka ku mpungenge baterwa n’imyiteguro y’amakipe ya AS Kigali na APR FC azaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika.
APR FC na AS Kigali zimaze imyaka itatu ari zo ziserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika, muri izo nshuro zose umwaka ushize nibwo APR FC nibura yakomanze ku muryango w’amatsinda kuko yatsinzwe na AS Berkane yo muri Maroc, ibitego 2-1, amahirwe akayoyoka gutyo.
AS Kigali nayo muri iyo myaka itatu imaze isohoka ntirabasha kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika nubwo aba ari yo ntego.
Uyu mwaka amakipe yombi yiyubatse agura abakinnyi bashya, aho nka APR FC yaguze abakinnyi umunani ari bo; Niyigena Clement, Ishimwe Christian, Nduwimana Fabio, Niyibizi Ramadhan, Ishimwe Fiston, Mbonyumwami Thaiba, Uwiduhaye Aboubakar na Tuyizere Jean Luc.
Ku ruhande rwa AS Kigali, yaguze abakinnyi 12 barimo Man Yakre, Ndikumana Landry, Nyarugabo Moise, Djuma Lawrence, Frederick Odhiambo, Edward Satilo, Dusingizimana Gilbert, Akayezu Jean Bosco, Rucogoza Eliasa, Kone Lottin Felix na Aboubakar Sari.
Ntiwavuga abakinnyi ngo wibagirwe abatoza babo, ni umwaka wa kane kuri Adil Erradi Muhammed utoza APR FC.
Umwaka ushize ntiyatoje iyi mikino kubera kutagira ibyangombwa, ariko uyu mwaka ubuyobozi bwa APR FC butangaza ko azaba abifite cyane ko ngo amasomo ayageze kure.
AS Kigali ifite umutoza Cassa Mbungo Andre, uzaba utoza umwaka we wa mbere wuzuye, kuko umwaka ushize yafashe iyi kipe mu murizo wa shampiyona, anayihesha igikombe cy’amahoro na Super Cup hitezwe icyo ashobora kuyifasha mu marushanwa mpuzamahanga.
Aba batoza bombi nubwo intego bahawe ari iyo kugeza aya makipe mu matsinda y’imikino Nyafurika, nta n’umwe urabasha kuyageramo.
Imyiteguro iteye inkeke?
Bigaragara ko aya makipe azatangira gukina imikino Nyafurika nyuma yo gukina umukino umwe wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Bivuze ko imikino ya gicuti ari yo ishobora gufasha kurusha gutegereza shampiyona. Impungenge nyinshi ku bakunzi b’umupira w’amaguru ni uko aya makipe yitegurira kuri Etincelles, Gasogi United, Police FC, Heroes, Rayon Sports, Vision na Marine.
Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya 136 ku isi, rukaba urwa 40 muri Afurika, mu gihe ari urwa gatanu mu karere k’iburasirazuba (CECAFA).
Mu byukuri uru rutonde rugaragaza ko umupira w’u Rwanda udahagaze neza. Bivuze ko amakipe yarwo yagakwiye kuba yitegura birenze uko andi makipe y’ahandi yitegura.
Harimo gushaka abakinnyi bo muri ibyo bihugu bizi umupira cyangwa kwipima n’amakipe yaho mu rwego rwo gukarishya abakinnyi bayo (imikino ya gicuti).
Umunyarwanda yavuze ko kwiga ari ukwigana, dufatiye ingero ku baturanyi bo mu gihugu cya Uganda na Tanzania, ku makipe yaho nayo azaserukira ibihugu byabo mu mikino Nyafurika, ubona ko harimo ikinyuranyo ku Rwanda.
Vipers yo muri Uganda izaseruka muri CAF Champions League, mu rwego rwo gutegura iyi mikino, iri gukina imikino ya gicuti mpuzamahanga aho imaze gukina na Yanga Africans na Rayon Sports kandi yose yaratsinze.
Iyi kipe kandi izakina na Ali Hilal yo muri Sudan tariki 2 Nzeri 2022.
Ku rundi ruhande Simba SC izahagararira Tanzania muri CAF Champions League, yateguye imikino itatu ya gicuti kandi mpuzamahanga harimo uwo yatsinzemo Asante Kotoko yo muri Ghana ibitego 4-2.
Biteganyijwe ko kandi izakina na AL Hilal yo muri Sudan na AS Arta Solar yo muri Djibouti mu kwitegura urugendo rwo muri iyi mikino Nyafurika.
Kuba andi makipe arimo kwitegurira ku mikino mpuzamahanga ya gicuti, ni intambwe ikomeye amakipe yo mu Rwanda atarimo gutera, ku buryo imyiteguro yayo iteye impungenge.
Rayon Sports niyo kipe rukumbi mu Rwanda yabashije kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika, aho yaje no kuyarenga igera muri ¼ ikurwamo na Enyimba yo muri Nigeria ku giteranyo k’ibitego 5-1 mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!