00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC na Police FC zizahura mu mukino wo gufungura Stade Amahoro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 June 2024 saa 08:34
Yasuwe :

APR FC na Police FC ni zo zizakina umukino wo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro uteganyijwe tariki ya 1 Nyakanga 2024 saa Kumi n’Imwe.

Amakuru yizewe IGIHE yakuye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ni uko ku ikubitiro hari habanje gutekerezwa ko uyu mukino wahuza Rayon Sports na APR FC zaherukaga no gukinira kuri iki kibuga, ariko bikarangira iyi kipe y’i Nyanza itabonye abakinnyi bazakina.

Aha, byarangiye hemejwe ko uyu mukino uri buhuze Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye Shampiyona ubwo iki kibuga kizaba gifungurwa ku mugaragaro nyuma yo gusogongerwa tariki ya 14 Kamena.

Uretse ibi, Amakuru IGIHE ikura muri Minisiteri ya Siporo avuga ko uyu mukino uzanagaragaraho abashyitsi b’imena barimo abayobozi bakuru mu gihugu hamwe n’abaturutse muri CAF na FIFA ziyobora ruhago ku rwego mpuzamahanga

Ikipe y’Ingabo igiye gukina uyu mukino yaramaze kubona umutoza mushya, Umunya-Serbia Darko Nović ndetse ikomeje no kwibikaho abakinnyi batandukanye nka Seidu Dauda Yassif na Richmond Lamptey bombi bakomoka muri Ghana.

Ikipe ya Police FC na yo ikaba imaze iminsi ikora imyitozo, aho yanazanye abakinnyi batandukanye barimo umugande Joakiem Ojera ndetse na rutahizamu Ani Elijah nubwo amaze iminsi yaragiye gukora igeragezwa hanze y’u Rwanda.

Aya makipe yombi akaba ari yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika aho yanamaze no kubona ibyangombwa kuva muri CAF biyemerera kuyakina.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Muri yo,harimo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ntabwo biratangazwa.

Hari habanje gutekerezwa kuri Rayon Sports na APR FC nanone
Mu mukino uheruka guhuza APR FC na Rayon Sports mu gusogongera Stade Amahoro yari yuzuye
APR FC ni yoyegukanye Shampiyona y'icyiciro cya mbere
Police FC yegukanye igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages