Aba batoza buriye indege ya saa Tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri.
Ben Moussa wari wazanywe n’Umutoza Erradi Adil Mohammed nk’umwungiriza we, yahawe ikipe nk’Umutoza mukuru nyuma y’uko uyu Munya-Maroc ayisize agasubira iwabo tariki 24 Ukwakira 2022 nyuma y’ubwumvikane bike kubera ibihano yahawe na APR FC atemeraga.
Ben Moussa yahawe amasezerano nk’Umutoza mukuru yagombaga kurangirana n’impera z’umwaka ushize wa 2022-23, yazanye Jammel Eddine wasimbuye Pablo Morchón nk’Umutoza wungirije ndetse unongera imbaraga na we ahabwa amasezerano yarangiranye n’impera z’umwaka.
Aba batoza bombi batwaranye na APR FC Igikombe cya Shampiyona ya 2022/23, gusa baza gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports igitego 1-0.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko aba batoza batazongererwa amasezerano kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri gushaka abatoza bakomeye bayitegurira ikipe izagera kure muri CAF Champions League.
Andi makuru kandi avuga ko vuba aha APR FC izatangaza abatoza bashya mu minsi mike.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yaciye amarenga ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izahindura politiki yari isanzwe ikoresha yo gukinisha abenegihugu gusa ikagarura abanyamahanga kugira ngo ihatane ku ruhando Nyafurika.
Byitezwe ko APR FC izongera intwaro zikomeye mu ikipe yayo izahatana muri CAF Champions League ndetse na Shampiyona y’umwaka utaha izahanganamo n’amakipe arimo Rayon Sports na yo igiye kwiyubaka bikomeye nyuma yo kubona itike yo gusohokera igihugu mu Irushanwa rya CAF Confederation Cup ry’umwaka w’imikino utaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!