00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC vs Rayon Sports: Abakinnyi bitezwe n’aho umukino ushobora gutsindirwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 May 2026 saa 08:32
Yasuwe :

Stade Amahoro yiteguye kwakira umukino ukomeye kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, aho amakipe y’ibihangange mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, agiye guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2026.

Uyu mukino utegerejwe na benshi, si uwo guhatanira igikombe gusa; ahubwo ni ukwerekana ikipe ishoboye kurusha indi nyuma y’uko mu byumweru bitatu bishize, impande zombi zari zatashye zikubita agatoki ku kandi nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri Shampiyona.

Rayon Sports iheruka igikombe icyo ari cyo cyose mu 2023 ndetse gutsinda uyu mukino byayifasha kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2026/27 dore ko muri Shampiyona igihanganiye ayo mahirwe n’amakipe arimo Kiyovu Sports.

Amakipe yombi agiye guhura ari mu bihe abakunzi bayo bayashakamo ugereranyije n’uko byari kuba bimeze mu minsi ishize. Rayon Sports itaragize umwaka mwiza muri rusange, imaze kugarurira icyizere abakunzi bayo nyuma yo kujya mu biganza by’Umutoza Haringingo Francis Christian muri Mata.

APR FC na yo ihagaze neza nyuma yo kwizera kuzakina CAF Champions League ya 2026/27, aho yatwaye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, ikabikora habura imikino ibiri ngo uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 urangire.

Amakipe yombi agiye kongera guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma y’umwaka umwe, aho mu 2025 APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera gucakirana nyuma y'ibyumweru bitatu zinganyije igitego 1-1 muri Shampiyona

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Icyizere kiri hejuru ku mpande zombi, ariko hari n’impungenge ku ruhande rwa Rayon Sports igiye gukina uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho mu kibuga hagati, Ndayishimiye Richard wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yagaruye abakinnyi bane bari basibye umukino wa Gorilla FC kubera uburwayi. Abo ni umunyezamu Kwizera Olivier, ba myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi na Youssou Diagne ndetse na rutahizamu Ndikumana Asman.

Undi mukinnyi udahari ku ruhande rwa Gikundiro ni rutahizamu Fall Ngagne uheruka kubagwa akagombambari, agahabwa amezi atatu adakina, azarangira muri Nyakanga.

Ku rundi ruhande, Ronald Ssekiganda wari umaze igihe adakina yakinnye umukino APR FC yatsinzemo Rutsiro FC mu cyumweru gishize, yiyongera kuri Niyigena Clément wari wagarutse mbere ye mu gihe na Dauda Yussif yakoze imyitozo yose muri iki cyumweru nyuma yo kutifashishwa ku mukino uheruka.

Uretse umunyezamu Ishimwe Pierre umaze amezi atatu adakina kubera uburwayi, undi mukinnyi ushidikanywaho ariko akaba amaze iminsi yitoza ni Niyomugabo Claude wavukiniye ku mukino wa Etincelles FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro aho yasibye umukino uheruka.

Ku myitozo yo ku wa Gatanu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasuye abakinnyi burabaganiriza, aho bijejwe agahimbazamusyi gashimishije mu gihe baba begukanye igikombe.

Ndayishimiye Richard ntabwo akina umukino wa nyuma kubera amakarita atatu y'umuhondo
Ronald Ssekiganda ukina hagati muri APR FC, yatangiye gukina ku mukino uheruka wa Rutsiro FC, nyuma yo kumara hanze igihe kigera ku byumweru bitatu kubera imvune
Niyigena Clément na we amaze iminsi akina nyuma yo gusiba 'derby' iheruka kubera imvune
Niyomugabo Claude yagaragaye mu myitozo ya nyuma yabaye ku wa Gatanu
Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bane ba Rayon Sports basubukuye imyitozo muri iki cyumweru nyuma yo kudakina umukino wa Gorilla FC

Ni he ‘derby’ ishobora gutsindirwa?

Ku myitozo ya nyuma ku wa Gatanu, mu Nzove, Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yagize ati “Ibintu byakomeye, amasaha y’ubwoba ari kwegereza.”

Birashoboka ko iza kuba iminota 90 itoroshye ku mpande zombi, kuva umusifuzi Rulisa Patience ahushye mu ifirimbi, Ishimwe Didier na Mugabo Eric bagatangira kuzamura igitambaro ku mpande mu gihe Kayitare David aza kuba ahanganye n’igitutu cy’abatoza n’abasimbura b’aya makipe yombi.

Rayon Sports irinjira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu iheruka gutsinda mu minota 90 y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro ubwo yasezereraga City Boys FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, iyitsinze ibitego 9-0, byakurikiye ibindi 2-0 muri 1/8. Indi mikino yakinnye na Police FC muri ¼ n’iya Gorilla FC muri ½, yose yarayinganyije ikomeze kuri penaliti no ku gitego cyo hanze.

Umutoza wayo Haringingo Francis, yavuze ko biza kuba bitandukanye. Ati “Bizatandukana kuko ejo [uyu munsi] hazavamo ikipe imwe itwara igikombe n’indi imwe yakibuze.”

Yongeyeho ati “Imikino twakinnye muri uru rugendo n’umukino tuzakina ejo biratandukanye ku bintu byose, ku gitutu, ku kamaro n’umukino ntekereza ko ku bintu byose biratandukanye. Ejo tuzakora ibishoboka byose twe gutsindwa.”

Kutagira Ndayishimiye Richard mu kibuga hagati ni ibintu bisaba kugira “plan” nk’uko uyu mutoza akunze kubivuga. Mu mahitamo agomba gukora harimo gusubiza inyuma Likau Faustin Kitoko, agafashwa na Bigirimana Abedi naho Tony Kitoga agakina imbere yabo.

Ni mu gihe Aziz Bassane utesha umutwe ba myugariro kubera uburyo yihuta, yitezweho kugumana umwanya ubanza mu kibuga nk’uko byagenze kuri ‘derby’ iheruka, urundi ruhande rukajyaho Tambwe Gloire, imbere hagakina Ndikumana Asman watsinze APR ibitego bibiri mu mikino ibiri amaze guhura na yo uyu mwaka.

Bitabaye iby’iryinyo ryamubujujije gukina na Gorilla FC ku mukino uheruka, Kwizera Olivier ni we ujya mu izamu, imbere ye hahagarare Youssou Diagne na Tshimanga Ramazani mu gihe iburyo hajya Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ naho ibumoso hakine Ishimwe Ganijuru Elie umaze iminsi ugaragaza ko ahagaze neza.

Gukinisha ikipe gutya, byaba bivuze ko Rayon Sports yujuje abanyamahanga umunani, ku ntebe y’abasimbura hajya Abanyarwanda gusa ndetse abasimbura batatu bakenerwa isaha n’isaha hatabayeho iby’imvune ari Habimana Yves, Mugisha Didier na Sindi Paul Jesus bakina mu busatirizi.

Ku ruhande rwa APR FC, Umutoza Abderrahim Taleb yitezweho gukora impinduka ebyiri gusa ugereranyije na ‘derby’ iheruka, agasubiza umwanya Ronald Ssekiganda mu kibuga hagati, watsinze ibitego bibiri mu mikino ibiri amaze guhura na Rayon Sports ndetse na Niyigena Clément ufata umwanya wa Ishimwe Abdul mu bwugarizi.

Memel Dao wari wabanjemo ubushize, afite inshingano zo gukinisha APR FC mu kibuga hagati ndetse wabikoze neza ku mukino uheruka wa Rutsiro FC, ashobora gusubira ku ntebe y’abasimbura, hagati hagakina Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif na Ruboneka Bosco bakunze guhuza cyane ku mikino ikomeye.

Gukina kwa Dao urema uburyo bwinshi, byaba bivuze ko Ruboneka ashobora kujya ku ruhande, Mugisha Gilbert akicara, biri mu byafasha APR FC mu kibuga hagati ariko na none bikayigabanyiriza imbaraga ku mukino wihuta unyura ku mpande.

Mu gihe Dao na Mugisha babanje ku ntebe y’abasimbura, Djibril Ouattara ufite ibitego bibiri muri ‘derby’ enye, aranyura iburyo, Hakim Kiwanuka anyure ibumoso mu gihe ubusatirizi bwa APR FC buyoborwa na William Mel Togui na we umaze gutsinda inshuro ebyir muri ‘derby’ eshatu.

Abandi bakinnyi bitezweho kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni umunyezamu Hakizimana Adolphe, myugariro w’iburyo Byiringiro Jean Gilbert, myugariro w’ibumoso Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Yunussu ukinana na Niyigena Clément mu bwugarizi.

Umutoza Taleb Abderrahim yavuze ko nyuma yo kwegukana Shampiyona, yateguye abakinnyi be mu mutwe ku buryo hatabaho “kugira icyizere cyinshi” mbere yo gukina umukino w’Igikombe cy’Amahoro.

Yongeyeho ati “Nyuma yo gutwara Super Coupe na Shampiyona, ni ibikombe bitatu by’ingenzi dushaka. Twagaruye abakinnyi bari bavunitse basibye umukino uheruka, turiteguye. APR izakina umukino wayo ishaka intsinzi.”

Bigirimana Abedi na Likau Kitoko ni bo bubakirwaho umukino wa Rayon Sports mu kibuga hagati
Ihangana rya Byiringiro Jean Gilbert na Tambwe Gloire riritezwe

Haringingo afite ijambo rikomeye kuri uyu wa Gatandatu

Umurundi utoza Rayon Sports, Haringingo Francis, ni rimwe mu mazina yo kubahwa mu Gikombe cy’Amahoro kuko amaze kucyegukana inshuro ebyiri mu gihe yakinnye umukino wa nyuma inshuro eshatu, ubu zikaba zigiye kuba enye.

Haringingo ni we watozaga Mukura VS ubwo yatwaraga Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports kuri penaliti mu 2018 mu gihe kandi ari na we wahesheje Gikundiro igikombe iheruka mu marushanwa yose, itsinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wabereye i Huye mu 2023.

Ni we kandi wari Umutoza wa Bugesera FC ubwo yagerega ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya 2024 isezereye Rayon Sports muri ½, ariko igatsindwa na Police FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Mu ntsinzi eshatu Rayon Sports yabonye kuri APR FC mu 2023, ari na zo iheruka, harimo ebyiri za Haringingo: 1-0 muri Shampiyona na 1-0 mu Gikombe cy’Amahoro, aho imikino yombi yabereye i Huye.

Muri uyu mwaka w’imikino, muri Shampiyona, Haringingo ntiyigeze atsindwa na APR FC mu mikino ibiri ubwo yari muri Kiyovu Sports n’undi umwe muri Rayon Sports, aho yose yarangiye habayeho kunganya. Gusa ni we watozaga Kiyovu Sports ubwo yasezererwaga na APR muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Mbere y’uko APR FC icakirana na Rayon Sports, hateganyijwe umukino wa nyuma w’abagore uhuza Rayon Sports WFC na Police WFC guhera Saa Cyenda.

DJ Crush na Selekta Faba bari mu basusurutsa abagera muri Stade Amahoro guhera Saa Yine za mu gitondo. Itike ya make ku mukino iri kugurwa 2000 Frw, iya menshi ikaba Skybox ya miliyoni 1,5 Frw aho agurirwa kuri *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.

Imikino y’umwanya wa gatatu yabaye ku wa Gatandatu, kuri Kigali Pele Stadium, yasize Gorilla FC inyagiye Etincelles ibitego 6-1 naho AS Kigali WFC itsinda Muhazi United WFC igitego 1-0.

Haringingo Francis utoza Rayon Sports, agiye gukina umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku nshuro ya kane aho yagitwaye inshuro ebyiri
Rulisa Patience ni we musifuzi wo hagati kuri uyu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages