Uyu munsi uteganyijwe muri iki cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium, uzaba ari uwo kwereka abakunzi b’Ikipe y’Ingabo abakinnyi bashya yaguze ndetse no kubaha nimero bazambara mu mwaka mushya w’imikino.
Mu bihugu byateye imbere, iyo ikipe isinyishije umukinnyi, inagaragaza nimero azambara, agishyira umukono ku masezerano.
Hari n’amakipe atandukanye ategura umunsi wo kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya aba yaguze, cyane cyane abakomeye cyangwa uwo aba yitezeho kuzitwara neza.
Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iki gikorwa kimenyerewe muri Tanzania aho amakipe yaho akomeye nka Simba itegura ‘Simba Day’ mu gihe Yanga SC itegura ‘Yanga Day’.
Mu Rwanda, Rayon Sports ni yo kipe imaze gucengerwa no gutera uyu munsi yita ‘Rayon Day’ cyangwa Umunsi w’Igikundiro, cyane ko unayinjiriza agatubutse.
APR FC igiye gutegura uyu munsi ku nshuro ya mbere dore ko ubusanzwe yabikoreraga mu biro byayo rimwe na rimwe igatumira n’abanyamakuru bake batoranyijwe.
Ibi kandi bije nyuma y’aho iyi kipe isubiriye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11. Ni inkuru yakiranwe yombi n’abakunzi b’iyi kipe ndetse bamwe batangira kwifuza ko iyi kipe yabategurira umunsi wo kwakira abakinnyi bashya ku mugaragaro.
Kugeza ubu APR FC imaze kugura abakinnyi umunani bashya barimo Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, Umugande Taddeo Lwanga, Umunyarwanda akaba n’Umurundi Ndikumana Danny, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma, Abanya-Cameroun Apam Assongwe Bemol na Banga Salomon Bindjeme, Umunyezamu w’Umunye-Congo Pavelh Ndzila n’Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali.
Iyi kipe kandi, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, iheruka kongerera amasezerano Abanyarwanda Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!