00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yaba igiye gutozwa n’Umunya-Tunisia

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 2 March 2016 saa 08:10
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC ishobora kuba yamaze kumvikana n’umutoza mushya ukomoka muri Tunisia witwa Nizar Khanfir ugomba gusimbura Rubona Emmanuel usanzwe ayitoza.

Nizar yemereye Radiyo Mosaique FM y’iwabo muri Tunisia ko yamaze kuvugana n’ikipe ya APR FC yo mu Rwanda , ndetse akaba agomba kuyitoza mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa.

Uretse Stade Gabésien iherutse kumusezerera kubera umusaruro utari mwiza, Nizar yanatoje ikipe y’igihugu ya Tunisia y’abatarengeje imyaka 23. Aramutse atoje APR FC byitezwe ko yayifasha mu mikino ya CAF Champions League igeze muri 1/16 aho igomba guhura na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Twashatse kubaza ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC niba koko aya makuru ariyo ariko Umunyamabanga mukuru wayo Kalisa Adolphe ntiyaboneka ku murongo wa telefone.

Nubwo yagiye yitwara neza mu mikino itandukanye ubu ikaba iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24 , iracyarushwa amanota umunani na Mukura VS ya mbere nubwo APR FC ifite ibirarane bitatu.

Rubona Emmanuel usanzwe atoza iyi kipe ni kenshi byagiye bigaragara ko atishimiwe n’abafana ndetse rimwe na rimwe bakanyuzamo bakabigaragaza mu ndirimbo baririmbaga ku bibuga.

Nizar Khanfir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages