Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2019 nibwo uyu mutoza w’imyaka 60 yageze mu Mujyi wa Kigali, aho agiye gusinya amasezerano y’umwaka umwe atoza APR FC.

Zlatko asimbuye mugenzi we Ljubomir "Ljupko" Petrović bavuka mu gihugu kimwe, wasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda tariki 18 Ugushyingo 2018.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko azakomeza kungirizwa na Jimmy Mulisa wari ufite ikipe by’agateganyo, aho bahawe inshingano zo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda no guhesha iyi kipe itike y’amatsinda mu marushanwa ya CAF.

Zlatko Krmpotić si inshuro ya mbere atoje muri Afurika kuko nubwo yakiniye amakipe akomeye arimo na Crvena zvezda yahoze yitwa Red Star Belgrade hagati ya 1977-1986, mu mwuga wo gutoza ntabwo yatoje i Burayi igihe kinini.

Mu myaka ine ishize yatoje amakipe ane atandukanye yo muri Afurika; Mu 2015 yari umutoza wungirije muri Tout Puissant Mazembe Englebert yo muri RDC, ayivamo mu 2016 ajya muri Don Bosco de Pétion-Ville nayo yo muri RDC, 2017 anyura muri Zesco United yo muri Zambia mbere yo kwerekeza muri Royal Eagles FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’epfo.

Zlatko Krmpotić yaje muri APR FC avuye muri Royal Eagles yo muri Afurika y'epfo
Zlatko Krmpotić yaje muri APR FC avuye muri Royal Eagles yo muri Afurika y'epfo