Ibitego byabonetse muri uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wabereye muri Stade Amahoro, byinjijwe na Ronald Ssekiganda ku munota wa 26, William Togui ku munota wa 37 na Mamadou Sy ku munota wa kane w’inyongera.
Gutsinda byatumye APR FC igira amanota 11 ku mwanya wa gatanu, aho irushwa amanota abiri na Rayon Sports ya kabiri. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ifite ibirarane bibiri, irushwa kandi amanota atandatu na Police FC ya mbere.
IGIHE yatoranyije ibintu bitandatu byaranze umukino haba mu kibuga no hanze yacyo:
Ubufatanye bw’abakinnyi bo hagati muri APR FC bwayihaye intsinzi
Mbere y’uyu mukino wari uwa gatanu kuri APR FC, abafana bayo bakunze kugaragaza ko batishimiye uburyo ikina ndetse n’umusaruro ntiwari mwiza dore ko yanganyije imikino ibiri yaherukaga gukina, yahuyemo na Kiyovu Sports na Rutsiro FC.
Ku wa Gatandatu, mu bakinnyi umutoza Taleb Abderrahim yifashishije yari yagaruyemo Umunya-Ghana Dauda Yussif ukina mu kibuga, wari umaze ukwezi adakina kubera ibihano.
Gufatanya kwa Dauda na bagenzi be barimo Ruboneka Bosco na Ronald Ssekiganda wari ufite imbaraga nyuma yo kudakina umukino wa Rutsiro FC kubera ikarita itukura, byatanze umusaruro kuri APR FC yarushije cyane Rayon Sports mu kibuga hagati.
Aba bakinnyi uko ari batatu babujije abarimo Bigirimana Abedi, Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Ndayishimiye Richard gukina, bituma imipira ya Rayon Sports igera mu busatirizi bwayo bwarimo Habimana Yves, Aziz Bassane na Tambwe Gloire Ngongo iba mike.
Byorohereje kandi abandi barimo Hakim Kiwanuka watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri mu gihe Ruboneka yateye koruneri yavuyemo igitego cya mbere naho Dauda Yussif akotsa igitutu Rushema Chris watanze nabi umupira wavuyemo igitego cya gatatu.
Rayon Sports ifite ikibazo cy’abakinnyi mu myanya myinshi
Ubwo Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi, yatozaga Rayon Sports, yakundaga guhindura abakinnyi babanza mu kibuga, ariko nyuma y’igenda rye, Haruna Ferouz wasigaranye ikipe we ntajya akunda kuyihindura.
Abakinnyi Gikundiro yifashishije mu babanje mu kibuga imbere ya APR FC, nta mpinduka zikomeye zari zabayemo ugereranyije n’ikipe yatsinze imikino itatu iheruka, aho umukinnyi umwe winjiyemo ugereranyije n’abari babanjemo kuri Marine FC ari Bigirimana Abedi wasubiranye umwanya we nyuma yo gukiruka imvune.
Gusa benshi muri aba bakinnyi nka Musore Prince, Pavelh Ndzila, Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Habimana Yves, bagaragaje urwego ruri hasi ku buryo bamwe muri bo basimbujwe.
Tony Kitoga wari wasimbuye igice cya kabiri kigitangira, yongeye gusimbuzwa ku munota wa 84 hajyamo Sindi Paul Jesus mu gihe igice cya kabiri Rayon Sports yagikinnye idafitemo rutahizamu kuko Habimana Yves yavuyemo igice cya mbere kirangiye.
Kugeza ubu mu bakinnyi Rayon Sports idafite harimo ba rutahizamu Fall Ngagne wavunitse muri Gashyantare na Ndikumana Asman wavunitse muri Nzeri, ariko bombi bamaze iminsi mike basubukuye imyitozo.
Stade Amahoro yongeye kuba nini ku bafana ba ruhago mu Rwanda
Ubusanzwe umukino uhuza Rayon Sports na APR FC uhuruza imbaga, aho abawitabira baba barimo n’abatari abakunzi b’amakipe yombi, ahubwo abakunda ruhago muri rusange cyangwa bashaka kureba uko ayo makipe y’ubukombe mu gihugu ahangana.
Ku wa Gatandatu, umukino watangiye bigoye kubona abafana ibihumbi 20 muri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, gusa igie cya kabiri cyatangiye harimo nka 70%.
Ubwitabire buke buturuka ku buryo amakipe yombi yagiye guhura amaze iminsi mu bibazo bitandukanye, aho APR FC ititwaraga neza naho Rayon Sports ikaba isanganywe ibibazo byo kudahuza guturuka mu buyobozi. Hiyongeraho kandi ko nta bukangurambaga budasanzwe bwakozwe n’Ikipe ya APR FC mu kwitegura umukino.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Igice cya kabiri cy’umukino uri guhuza APR FC na Rayon Sports cyatangiye Stade Amahoro irimo abafana ku kigero cya 70%. pic.twitter.com/2GtTGWXT49
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 8, 2025
Umusifuzi Kayitare David yahinyuje benshi
Mu minsi itandatu ibanza ya Shampiyona, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritsemo abasifuzi batandatu ndetse biganjemo abasanzwe ari mpuzamahanga.
Aba basifuzi bakuru bafatwa nk’aho ari bo bahanga kurusha abandi, batangiye kwibazwaho, ibyatumye bamwe banga kuyobora umukino w’abakeba, uhabwa Kayitare David uri gusifura umwaka w’imikino wa kabiri mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu musifuzi ukiri muto yagaragaje urwego rwiza mu mukino, aho warangiye benshi bemeza ko yitwaye neza. Ahantu hake yagarutsweho mu bitaragenze neza harimo kuba umukino waratangiye ukereweho iminota ine kubera ko APR FC yatinze gusohoka mu rwambariro, aho yari gufatanye na Nizeyimana Is’haq wari umusifuzi wa kane kubikemura.
Ku munota wa 12, Ruboneka Bosco wa APR FC yateye ishoti rikomeye rijya hanze, agaragaza ko hari gutangwa koruneri kuko umupira wakoze ku mukinnyi wa Rayon Sports, ariko Kayitare David agaragaza ko ari ugutereka imbere y’izamu.
Uyu mukinnyi wa APR FC yagaragaje ko atishimiye icyo cyemezo cy’umusifuzi, bombi baregerana barebana mu maso nk’abagiye gufatana mu mashati, ariko Kayitare asubira inyuma ajya kubwira Kapiteni w’Ikipe y’Ingabo, Niyomugabo Claude, gusaba Ruboneka Bosco agatuza.
Ku munota wa 36, Kayitare yavugirijwe induru n’abafana ba APR FC batishimiye uburyo atatanze ikosa n’ikarita kuri Musore Prince wagushije Ruboneka Bosco hagati mu kibuga kandi yari muri ‘contre-attaque’ yihuta, umupira yatakaje ugahita ufatwa na Youssu Diagne.
Gusa uyu mupira Rayon Sports ntiyawutindanye kuko yahise iwutakaza ukavamo ‘contre-attaque’ ya APR FC, Hakim Kiwanuka yawutera mu izamu ugakurwamo na Pavelh Ndzila mbere y’uko William Togui awuboneza mu nshundura.
Ubwo abakinnyi ba APR FC bishimiraga igitego, Ruboneka Bosco yagaragaye aganira n’umusifuzi Kayitare David amwereka ko atishimiye icyemezo yari yafashe.
Abasaza ba Rayon Sports bagarutsweho
Abafana ba Rayon Sports ntibishimiye uburyo batsinzwemo ndetse benshi mu baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ibibazo bafite bituruka mu buyobozi bw’ikipe yabo.
Bamwe mu bagarutsweho cyane ni abitwa “Abasaza” muri Rayon Sports [abayobozi bo mu Rwego Rukuru rw’iyi kipe] mu gihe hari n’abasabye Perezida w’ikipe, Twagirayezu Thaddée, kwegura.
Twagirayezu wari waganirije abakinnyi mu rwambariro mbere y’umukino, yawurebye ari kumwe n’abo aheruka gushyira mu buyobozi ngo bazibe icyuho cy’abeguye, ndetse n’abandi barimo Munyakazi Sadate wabaye Perezida w’iyi kipe hagati ya 2019 na 2020.
Gusa abandi “Basaza” ntibigeze bagaragara mu bakurikiye uyu mukino bari muri Stade Amahoro, aho bamwe mu bafana babise “abagambanyi”.
Nizeyimana Théoneste yagize umunsi udasanzwe
Umwana ukiri muto ufite ubumuga ariko ukina ruhago, Nizeyimana Théoneste, wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ari mu bana bifashishijwe ku mukino wa APR FC na Rayon Sports, basohokana n’abakinnyi.
Nizeyimana ntiyari ‘mascot’ gusa, ahubwo ni we wari imbere y’abandi bose barimo n’abasifuzi, afite umupira wakinwe n’amakipe yombi.
Ruboneka Bosco ukinira APR FC, watojwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, yahaye igihembo cye uyu mwana wamenyekanye nyuma y’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga akina ruhago n’ukuguru kumwe, ndetse bombi bakomoka mu Karere ka Gatsibo.
Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuri buri mukino wa Rwanda Premier League ahabwa ibihumbi 100 Frw.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Ruboneka Jean Bosco ukinira APR FC, yiyongereye mu bahaye ubufasha Nizeyimana Théoneste ufite ubumuga wagaragaye mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga akinana ishyaka umupira w’amaguru, agakora benshi ku mutima.
🎙️:@ByiringiroOsee pic.twitter.com/yBM4RPRt8S
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 9, 2025
Amafoto: Umwari Sandrine & Kasiro Claude
Video: Rwibutso Jean d’Amour & Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!