Ikipe y’Ingabo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2024 saa 2:30.
Umunya-Ghana, Dauda Yussif wahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi, ni we wabimburiye abandi ndetse hacamo umwanya munini abandi batarasohoka.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE, yageragezaga kuganiriza umutoza wa APR FC, Taleb Abderahim yanze avuga ko azabanza kuvugana n’ubuyobozi bwe.
Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, APR FC yasezerewe mu Mikino Nyafurika na Pyramids, aho iyi yayitsinze ibitego 5-0 mu mikino yombi.
Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izasubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025, aho izaba yakiriye Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!