00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2026 (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 January 2026 saa 06:22
Yasuwe :

APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0 bya Hakim Kiwanuka, William Togui na Ruboneka Jean Bosco, igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cya 2026.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino watangiye APR FC isatira cyane igerageza gutera amashoti akomeye yo hanze y’urubuga rw’amahina ariko imipira ikajya hejuru y’izamu.

Ku munota 28, AS Kigali yabonye uburyo bukomeye ariko Tuyisenge Arsene akorerwa ikosa mu rubuga w’amahina umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Tuyisenge yagize imvune maze asimburwa na Gedeon Bedenka uheruka kugurwa n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Igice cya mbere kidashamaje cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

APR FC yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, ku munota wa 49, Hakim Kiwanuka azamukana umupira yihuta, Mitima Isaac ananirwa kumuhagarika ariko uyu Munya-Uganda ahusha igitego.

Kiwanuka wari wagerageje uburyo bwinshi, yafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 59.

Muri iyi minota iyi kipe yasatiraga bikomeye, bidatinze ku munota wa 69, rutahizamu William Togui yatsinze igitego cya kabiri cyiza ku mupira yahawe na Kiwanuka.

Muri iki gice, AS Kigali yari yibuze bikomeye no kugera mu izamu ry’Ikipe y’Ingabo ari ikibazo gikomeye cyane.

APR FC yongeye kuzamuka yihuta, Kiwanuka wagize umukino mwiza cyane aha umupira Ruboneka Jean Bosco atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 78.

Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0 igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cya 2026.

Ikipe y’Ingabo izahura n’izava hagati ya Rayon Sports na Police FC zizakina ejo ku wa Kane, Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga
11 APR FC yabanje mu kibuga
Abakapiteni bombi batombola ikibuga
Hakim Kiwanuka yagize umukino mwiza cyane
Ronald Ssekiganda agerageza gutera umupira
Benedata Janvier acenga Kiwanuka
Tuyisenge Arsene yakuwe mu kibuga ari ku ngobyi
Tuyisenge Arsene yaziritswe ukuboko
Hakim Kiwanuka nyuma yo gufungura amazamu
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yitegura guhindura umupira
Ruboneka Jean Bosco ahanganye na Ntirushwa Aime
William Togui atera ishoti rikomeye
Togui atsinda igitego cya kabiri
Togui yateye ishoti, umunyezamu Ndikuriyo ananirwa kuwuhagarika
Togui ashimira Kiwanuka wamuhaye umupira
Myugariro Frankin Onyeabor yakuwe mu kibuga ari ku ngobyi
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya kabiri
Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yari yishimiye bikomeye
Umuvugizi w'abafana ba APR FC, Frank Jangwani, yishimira intsinzi
Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa akurikiye umukino

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages