Uyu mukinnyi yamaze kuva muri Tanzania aho iyi kipe yitabiriye CECAFA Kagame Cup 2025 yanatangiye neza itsinda Bumamuru y’i Burundi ibitego 2-0.
Mu mwaka Lamptey yari amaze mu Ikipe y’Ingabo nta gitego yatsinze, icyakora yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino.
Al Ittihad Misurata SC yasoje ku mwanya wa gatatu mu gice cy’Iburengerazuba, inagarukira mu mikino ya Kamarampaka kuko itageze mu mikino ya nyuma muri Shampiyona ya Libya.
Lamptey yageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino gusa ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina. Uyu mukinnyi kandi ni umwe mu bakundwa n’abafana b’iyi kipe cyane kubera imikinire ye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!