Aya makipe yombi y’inzego z’umutekano yahuriye muri ¼ nyuma y’aho APR FC isezereye La Jeunesse muri 1/8 naho Police FC igasezerera Musanze FC.

APR FC ifite iki gikombe cy'umwaka ushize, niyo yatangiye isatira cyane ishaka igitego ndetse ibona amahirwe akomeye cyane ku munota wa gatandatu, ku mupira wari utewe na Iranzi Jean Claude n'umutwe ariko uhura na Fiston Munezero arahagoboka.

Police FC nayo yagiye igerageza gushaka uko isatira ariko icyuho cya rutahizamu Mico Justin wamaze kuyivamo yerekeza Sofapaka yo muri Kenya, kikigaragaza kuko abamusimbuye nta kazi gakomeye bahaye ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Hervé Rugwiro na Buregeya Prince.

Ku mahirwe make APR FC yabuze igitego ku munota wa 34 kuri ‘Coup Franc’ yatewe na Hakizimana Muhadjili irenga urukuta ijya mu nguni y’izamu abafana bose bamaze guhaguruka bazi ko igitego cya mbere cyinjiye, ariko umunyezamu Bwanakweli Emmanuel usigaye ari nimero ya mbere ya Police FC nyuma yo kwicaza Nzarora Marcel, arirambura awushyira hanze.

Kurushwa kwa Police FC byatumye umutoza akora impinduka mbere y’uko igice cya mbere kirangira, akuramo Amini Mwizerwa aha umwanya Nzabanita David, no mu gice cya kabiri aba ariwe ukora impinduka za mbere aha umwanya Usabimana Olivier asimbuye Nsengiyumva Mustafa utari wigaragaje mu gusatira.

APR FC byagaragaraga ko umunota uwo ariwo wose yatsinda igitego iramutse ikoresheje neza amahirwe yabonaga, yakoze impinduka mu busatirizi, umutoza Petrovic akuramo Nkinzingabo Fiston yinjiza Byiringiro Lague ukina nka rutahizamu kugira ngo afatanye Hakizimana Muhadjiri, nyuma aha n’umwanya Nshuti Dominique Savio asimbuye Iranzi Jean Claude, gusa byose ntibyagira icyo bitanga, igitego kirabura.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 89 myugariro wa Police FC, Munezero Fiston yakubise Hakizimana Muhadjili umutwe ku bushake, umusifuzi Abdul Twagirumukiza ahita amuha ikarita y’umutuku basigara ari abakinnyi 10 ariko birwanaho umukino urangira ari ubusa ku busa.

Nyuma y’umukino n’uburakari bwinshi, umutoza wa Police FC Albert Joel Mphande yikomye uyu myugariro avuga ko ikarita yahawe ari ‘iy’ubugoryi’ kandi izamugiraho ingaruka zishobora no kugera ku kutongera kumukinisha ukundi.

Yagize ati "Ni ikarita y’ubugoryi 100%, ntabwo umukinnyi mukuru nk’uriya akora ubucucu. Yagaragaje ikinyabupfura gike kandi sinshobora kubyihanganira. Agomba kuzandika ibaruwa asobanura impamvu yabikoze bitaba ibyo ubwo nzatekereza ikindi nakora […] Ndashimira umusifuzi icyemezo yafashe cyo kumuha umutuku ni cyo kandi nacyishimiye."

Aya makipe yombi azahura mu mukino wo kwishyura tariki 25 Nyakanga uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Mu yindi mikino yabaye, Sunrise FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu rugo naho Mukura VS i Huye itsinda Amagaju FC 1-0, umukino usigaye ukazahura Marines FC na Rayon Sports FC kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu.

Songa Isaie wa Police FC agerageza gusatira izamu rya APR FC
Songa Isaie wa Police FC agerageza gusatira izamu rya APR FC
Umunyezamu Kimenyi Yves afashe umupira waganaga mu rushundura
Umunyezamu Kimenyi Yves afashe umupira waganaga mu rushundura
Ndayishimiye Antoine Dominique ahanganye na Ombolenga Fitina wa APR FC
Ndayishimiye Antoine Dominique ahanganye na Ombolenga Fitina wa APR FC
Ndiyishimiye Celectin wa Police FC ashaka gukura umupira ku kirenge cya Butera Andrew wa APR FC
Ndiyishimiye Celectin wa Police FC ashaka gukura umupira ku kirenge cya Butera Andrew wa APR FC
Nshuti Dominique Savio (uwa kabiri ibumoso) yabanje ku ntebe y'abasimbura
Nshuti Dominique Savio (uwa kabiri ibumoso) yabanje ku ntebe y'abasimbura
Songa Isaie agerageza gucenga myugariro Buregeya Prince agana mu izamu
Songa Isaie agerageza gucenga myugariro Buregeya Prince agana mu izamu
Mwizerwa Amini wa Police FC byamugoye asimburwa hakiri kare
Mwizerwa Amini wa Police FC byamugoye asimburwa hakiri kare
Myugariro Rugwiro Herve mu kirere nyuma yo gukiza izamu ry'ikipe ye
Myugariro Rugwiro Herve mu kirere nyuma yo gukiza izamu ry'ikipe ye
Abakapiteni b'amakipe yombi bari kumwe n'abasifuzi
Abakapiteni b'amakipe yombi bari kumwe n'abasifuzi
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC

Manzi Rema Jules