00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yahize gukomeza umushinga w’ubuvuzi yari ifitanye n’umutoza Adel witabye Imana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 April 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Umuyobozi wa APR FC, Col Karasira Richard yatangaje ko iyi kipe yifuza gukomeza imishinga yari ifitanye n’umutoza ndetse n’umuryango wa Adel Zrane witabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu muyobozi yabigarutseho mu muhango wo gusezera ku wari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane, mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisie.

Kimwe n’abandi benshi, Col Karasira yagaragaje uburyo uyu mugabo yakundaga abantu ndetse n’u Rwanda by’umwihariko kuko yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuzaruturamo n’umuryango we.

Mu ijambo rye, yavuze ko APR FC na Adel bari bafitanye imishinga myinshi irimo kubaka amakipe y’abato ndetse n’ikigo cy’ubugororangingo (Physiotherapy Center).

Yagize ati “Umuryango wa Adel twari dufitanye imishinga myinshi irimo uko twakubaka ikipe yacu kuva ku bana kugera ku bakuru. Buriya umugore we ni umuvuzi mukuru mu bijyanye no kugorora ingingo ndetse na murumuna we. Rero twari dufitanye umushinga wo kubaka ikigo cy’ubugororangingo kuko twabonaga ari kimwe mu byo tubura.”

Yakomeje avuga ko mu gihe umugore we (Maha Bader) yabyemera yakomeza gukorana na APR FC.

Ati “Rero nibabitwemerera tuzakomezanya ntakizahinduka yewe nawe (umugore we) twakorana kuko afite ubumenyi kandi ndumva ubuyobozi bwacu bubyemera.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wavuze ko ntako byaba bisa impande zombi zikomeje gukorana.

Ati “Twizera ko muzakomeza gukorana n’umuryango kuko bafite ubumenyi ndetse hari umusanzu batanze mu gihe kitari kinini bamaze hano. Twumva ari ibintu mwakomeza kuko byazagirira abandi akamaro haba mu buvuzi ndetse no ku ikipe muri rusange.”

Muri rusange benshi mu batanze ubuhamya muri uyu muhango, bagaragaje ko Adel yari umugabo ukunda abantu ndetse usabana bitangaje.

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko bifuza gukomeza imishinga bafitanye n'umuryango wa Adel
Maha Bader, Umugore wa Nyakwigendera Dr Adel yasabwe gukomeza gukorana na APR FC
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru yavuze ko ntako byaba bisa APR FC ikomeje gukorana n'umuryango wa Adel
Umurambo wa Dr Adel Zrane wasezeweho bwa nyuma mbere yo kujya gushyingurwa muri Tunisie
Byari agahinda mu muhango wo gusezera kuri Adel Zrane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages