00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yahize gusezerera Mbabane Swallows

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 27 February 2016 saa 10:11
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel yatangaje ko bifitiye icyizere cyo gusezerera ikipe ya Mbabane Swallows mu mukino uhuza amakimbi yombi kuri uyu wa Gatandatu,muri marushanwa ya CAF Champions League.

Rubona yabitangaje nyuma y’ imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare mbere yo gukina na Mbabane Swallows i Kigali.

Imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho umukino wo kwishyura uzabera kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice.

Rubona yagize ati: “Imyitozo yagenze neza, abakinnyi bafite icyizere nta kibazo. Nta mukinnyi ufite imvune uretse Djamal uyimaranye igihe. Mwabonye ko mubyo twazize ku mukino wa mbere harimo n’imyitozo mike ariko imikino twakinnye kuva tuvuye muri Swaziland yaradufashije cyane”.

APR FC kuva yava muri Swaziland yakinnye imikino ibiri muri shampiyona, harimo uwayihuje na Espoir iyitsinda ibitego bibiri ku busa, ndetse n’uwayihuje Kiyovu Sports nawo yatsinzemo bibiri ku busa.

APR FC yari yatsinzwe igitego kimwe ku busana Mbabane Swallows , irasabwa gutsinda nibura ibitego bibiri ku busa kugira ngo ihite ikomeza.

Abatoza ba APR FC bakurikirana imyitozo
Umuzamu Kwizera Olivier yiteguye ikipe ya Mbabane
APR FC iravuga ko yitoje bihagije
Abatoza baganira n'abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages