Rubona yabitangaje nyuma y’ imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare mbere yo gukina na Mbabane Swallows i Kigali.
Imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho umukino wo kwishyura uzabera kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice.
Rubona yagize ati: “Imyitozo yagenze neza, abakinnyi bafite icyizere nta kibazo. Nta mukinnyi ufite imvune uretse Djamal uyimaranye igihe. Mwabonye ko mubyo twazize ku mukino wa mbere harimo n’imyitozo mike ariko imikino twakinnye kuva tuvuye muri Swaziland yaradufashije cyane”.
APR FC kuva yava muri Swaziland yakinnye imikino ibiri muri shampiyona, harimo uwayihuje na Espoir iyitsinda ibitego bibiri ku busa, ndetse n’uwayihuje Kiyovu Sports nawo yatsinzemo bibiri ku busa.
APR FC yari yatsinzwe igitego kimwe ku busana Mbabane Swallows , irasabwa gutsinda nibura ibitego bibiri ku busa kugira ngo ihite ikomeza.


















TANGA IGITEKEREZO