Ikipe ya APR FC imaze igihe ititwara neza ku ruhando Nyafurika, abafana bayo bagiye bagabanuka kuri stade umunsi ku wundi, igihe cyarageze ubuyobozi bwayo bubona ko ari ngombwa gufata izindi ngamba kugira ngo bagaruke ku bibuga.
Ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022, ubwo ubuyobozi bw’abafana ba APR FC bwatangizaga Fan Club ya Rebero iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Perezida w’Abafana bayo ku rwego rw’Igihugu, Rt. Col Geoffrey Kabagambe, yatangaje ko bakeneye imbaraga zabo ndetse ko bagaruka ku kibuga ngo bongere umurindi uzatuma barushaho kwitwara neza.
Yagize ati ‘‘Dukeneye imbaraga z’abafana n’abakunzi ba APR FC. Sinabura kuvuga ko zagabanutse cyane ariko dukeneye ko mwiminjiramo agafu. Dukeneye igitego cyanyu namwe abafana.”
Yakomeje agira ati “Tubakeneyeho imbaraga. Ni byo ni igitekerezo cyiza mwagize mwishyira hamwe, bityo rero ntitwakabaye tubasaba imbaraga, ahubwo igisigaye ni ubushake. Ni byiza rwose mukomeze mwaguke, na babandi bari baracitse ku kibuga mubazane.”
Nyuma yo gukurwamo na US Monnastir mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, abafana ba APR FC bagabanutse ku kibuga mu buryo bugaraga n’ubwo ubuyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo bwakoraga ibishoboka byose ngo bubagarure ariko byabaye iby’ubusa kuko amasezerano bwari bwarabahaye yo kugera mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika yaraje amasinde.























Ibitekerezo 0