APR FC yaherukaga kumenyeshwa ko umukino wayo ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzabera muri RDC, nyuma y’uko CAF yanze ubusabe bwayo bwo kuwimurira ahandi hatari muri icyo gihugu.
Uyu mukino uteganyijwe kuba hagati ya tariki 4-6 Nzeri 2026.
Mu mpamvu iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yagaragaje ko harimo icyorezo cya Ebola cyibasiye RDC.
Ubuyobozi bwa APR FC bwabwiye IGIHE ko ku Cyumweru bwagejeje ubujurire bwabwo kuri CAF binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Iki cyemezo cya APR FC cyaje nyuma y’impungenge iyi kipe yagaragaje ku bijyanye n’umutekano w’abakinnyi n’abayobozi bayo mu rugendo rwo kujya gukinira muri RDC.
APR FC yari yasabye ko umukino wahindurirwa ikibuga ukabera ahandi hizewe, ariko CAF ishingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa yayo, imenyesha iyi kipe ko nta mpamvu ifatika yabonetse yatuma umukino wimurwa.
Kugeza ubu RDC ifite stade ebyiri gusa zemewe na CAF ari zo TP Mazembe Stadium na Frédéric Kibassa Maliba Stadium, zombi ziba i Lubumbashi.
Amakuru avuga ko Les Aigles du Congo na yo idakozwa ibyo gukinira i Lubumbashi kubera ubukeba buba hagati yayo na TP Mazembe iheruka kuyitwara Igikombe cya Shampiyona.
Mu bihugu bivugwa ko umukino wakwimurirwamo, mu gihe icyo cyemezo cyaba gifashwe, harimo Tanzania aho Les Aigles du Congo yabanje gukorera umwiherero mbere yo kujya muri Angola.
Ikipe izarokoka ijonjora rya mbere hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura mu cyiciro gikurikiraho n’izaba yaratsinze hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek SC yo mu Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!