Umukino ubanza wabereye i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

APR FC yahagurutse ku wa Kabiri saa Moya z’umugoroba, yabanje guca i Kampala, ikomereza i Doha muri Qatar, aho yavuye saa Tatu n’iminota 20 mu gitondo, yerekeza muri Tunisia.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo itsinda ry’abantu 48 barimo abakinnyi 25 bageze muri Tunisia mu gihe habura iminsi itatu ngo umukino ube.

APR FC izaba isabwa gutsindira muri Tunisia cyangwa kuhanganyiriza hejuru y’igitego kimwe kugira ngo yizere kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

Gusezererwa kwayo bizatuma yisanga mu makipe azajya gukina ijonjora rya nyuma ritanga amakipe ajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi APR FC yajyanye muri Tunisia:

Abanyezamu:Ishimwe Pierre, Ahishakiye Héritier na Mutabaruka Alexandre.

Ba myugariro: Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Yunussu, Karera Hassan, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonné, Ngabonziza Gylain na Niyomugabo Claude.

Abakina hagati: Rwabuhihi Aimé Placide, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise na Ishimwe Anicet.

Ba rutahizamu: Nizeyimana Djuma, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert, Tuyisenge Jacques, Bizimana Yannick, Mugunga Yves na Nshuti Innocent.

Umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi (ibumoso) ubwo yari ageze muri Tunisia
Umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi (ibumoso) ubwo yari ageze muri Tunisia
Uhereye ibumoso ni Ndayishimiye Dieudonné ari kumwe na Nshuti Innocent na myugariro Buregeya Prince
Uhereye ibumoso ni Ndayishimiye Dieudonné ari kumwe na Nshuti Innocent na myugariro Buregeya Prince
Tuyisenge Jacques utarasoje umukino w'i Kigali kubera imvune y'umutsi, yajyanye n'abandi
Tuyisenge Jacques utarasoje umukino w'i Kigali kubera imvune y'umutsi, yajyanye n'abandi
Ishimwe Jean Pierre (iburyo) ategerejweho kwigaragaza mu izamu nk'uko byagenze i Kigali
Ishimwe Jean Pierre (iburyo) ategerejweho kwigaragaza mu izamu nk'uko byagenze i Kigali
Nsanzimfura Keddy na Karera Hassan (iburyo) nyuma yo gukandagira ku butaka bwa Tunisia
Nsanzimfura Keddy na Karera Hassan (iburyo) nyuma yo gukandagira ku butaka bwa Tunisia
Nizeyimana Djuma ntiyabonye iminota yo gukina mu mukino ubanza
Nizeyimana Djuma ntiyabonye iminota yo gukina mu mukino ubanza
Manishimwe Djabel watsindiye APR FC mu mukino ubanza, ari kumwe na Mugisha Gilbert
Manishimwe Djabel watsindiye APR FC mu mukino ubanza, ari kumwe na Mugisha Gilbert
Umunyamakuru Nkurunziza Ruvuyanga wa Radio Rwanda (ibumoso) yari kumwe na Mupenzi Eto'o ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi muri APR FC
Umunyamakuru Nkurunziza Ruvuyanga wa Radio Rwanda (ibumoso) yari kumwe na Mupenzi Eto'o ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi muri APR FC
Myugariro Omborenga Fitina ukina iburyo na Niyomugabo Claude (iburyo) ukina ibumoso
Myugariro Omborenga Fitina ukina iburyo na Niyomugabo Claude (iburyo) ukina ibumoso
Umunyamakuru Bruno Taifa wa FINE FM ari mu baherekeje APR FC
Umunyamakuru Bruno Taifa wa FINE FM ari mu baherekeje APR FC
APR FC yageze muri Tunisia mu gihe umukino wayo na Etoile Sportif du Sahel uzaba ku wa Gatandatu
APR FC yageze muri Tunisia mu gihe umukino wayo na Etoile Sportif du Sahel uzaba ku wa Gatandatu